• Sun. May 19th, 2024

Ambasaderi wa USA muri L’ONI, Linda Thomas Greenfield, yaburiye Kinshasa ko ntamahoro izigera ibona mugihe igikorana na FDLR.

Share with others

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika, mu Muryango w’Abibumbye (L’ONI), Linda Thomas-Greenfield, yaburiye ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) ko igihugu Cabo kitazigera kigira amahoro n’umutekano mwiza mu gihe igisirikare ciki gihugu kigikorana n’umutwe w’inyeshamba wa FDLR ukomoka mugihugu c’u Rwanda.

Ibi Linda yabivugiye imbere y’akanama ka L’ONI gashinzwe umutekano ubwo bari mu Nama kuri uyu wa Kane tariki 28 /09/2023. Ni Nama kandi byavuzwe ko ako ka Nama kagejejweho raporo y’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango ku buryo umutekano wo M’uburasirazuba bwa Congo uhagaze.

Uyu Ambasaderi yavuze ko mbere y’uko misiyo y’amahoro ya L’ONI iva muri RDC, ashigikiye ibiganiro ubuyobozi bwayo bugirana n’ubw’iki gihugu kugira ngo itange umusaruro wisimbuyeho, gusa ngo yo ubwayo ntishobora gukemura iki kibazo cy’umutekano muke mu gihe umutwe wa FDLR ukorana n’ingabo za RDC ( FARDC).

Yagize ati: “Dushigikiye ibiganiro bya Leta ya RDC ku buryo MONUSCO yatanga umusaruro wisumbuyeho ariko tubivuge neza, ntabwo iyi misiyo yonyine yagarura amahoro M’uburasirazuba bwa RDC. Ni yo mpamvu dusaba FARDC guhagarika ubufatanye na FDLR, u Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko buruhangayikishije.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri L’ONI, Gatete Claver, na we yagaragaje ikibazo cy’ubufatanye bwa FARDC na FDLR, amenyesha akanama gashinzwe umutekano ko bumaze imyaka myinshi.
Ati: “U Rwanda ruhangayikishijwe cyane n’ubufatanye bukomeje kuba no guha intwaro abarwanyi basize bakoze Genocide m’u Rwanda aribo FDLR, n’imitwe kavukire, bikorwa na Kinshasa.”

Yakomeje ati: “Ubu bufatanye no guha FDLR imbunda byagarutsweho n’abagize akanama k’umutekano n’ubwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC mu mwaka ushize yavuze ko nta FDLR iba muri RDC. Kandi yabibwiye akanama k’umutekano kafatiye ibihano uyu mutwe wasize ukoze Genocide bakoze mu Rwanda mu mwaka wa 1994, kandi umaze imyaka irenga 20 ukorana na Leta ya RDC. Ubu uri kurwanira hamwe n’ingabo za RDC.”

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, yasabye akanama ka UN gushyiraho uburyo bwo kurandura FDLR kuko ngo kabifitiye ububasha. Ati: “Leta ya RDC irageza ku muryango mpuzamahanga icyifuzo cyoroshye. Abagize FDLR si abenegihugu ba RDC. Kubera iki akanama k’umutekano kadashobora gushyiraho uburyo bwo kurandura FDLR? RDC yemera kubitangaho umusanzu wayo.”

FDLR ifite ibirindiro bitandukanye Muburasirazuba bwa RDC, ikaba yarashinzwe n’abasize bakoze Genocide mu Rwanda. Ubuyobozi bwayo buvuga ko bufite intego nyamukuru yo gukuraho ubutegetsi bwa perezida Paul Kagame.

By Bruce Bahanda.

Tariki 29/09/2023.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.