• Sun. May 19th, 2024

AFC ya Corneille Nangaa, yasabye abaturage b’i Goma kuba umwe muri iki gihe bari kwicwa n’ingabo za Tshisekedi.

Share with others

Ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare, AFC, ri ramaga Ingabo za perezida Félix Tshisekedi kwica abaturage bayo i Goma, ku murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Nibikubiye mu itangazo ry’ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare rya Alliance Fleuve Congo (AFC), bashize hanze muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 11/04/2024, aho risaba abaturage ba Goma kuba umwe kugira ngo bamagane ingabo za Tshisekedi zikomeje kwica abaturage muri ibi bice.

Iritangazo riteweho umukono n’u muvugizi wa Alliance Fleuve Congo, AFC, Lawrence Kanyuka rivuga ko ubwicanyi bukorerwa abasivile i Goma, bukorwa amanywa n’ijoro.

Rikavuga kandi ko ubwo bwicanyi bukorwa n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, FDLR, FARDC, ingabo z’u Burundi, abacanshuro, Wazalendo na SADC.

Itangazo rya AFC rikaba risaba abaturage bose bi Goma guhaguruka nk’u muntu umwe maze muvuge ngo oya twanze ubwicanyi bukorwa n’igisirikare cya bwana Tshisekedi Tshilombo.

Ubu bwicanyi bukorerwa abasivile i Goma, bwongeye gufata indi ntera ni mu gihe hamaze gupfa abantu ba barirwa ku 10 mu miminsi icyumi nine gusa.

Aba bose bicwa na Wazalendo nk’uko abaturage b’i Goma babihamya, n’ubwo igisirikare cya leta cyo kivuga ko bicwa n’abantu baza bitwaje imbunda.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.