• Sun. May 19th, 2024

Ibitero bya misile na drone by’ingabo z’u Burusiya byangirije ibirimo n’umuriro wa mashanyarazi mu gihugu cya Ukraine.

Share with others

Leta ya Ukraine, yatangaje ko u Burusiya bwakoresheje drone 17 na Misile 3 mu bitero bagabye ku bikoresho bitanga amashanyarazi mu gihugu cya Ukraine.

Ni mu bitero by’ingabo z’u Burusiya bakoze kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 10/04/2024, nk’uko iy’inkuru yatangajwe n’ijwi ry’Amerika.

Yatangaje ko ingabo za Ukraine zirwanira mu kirere zatanze amakuru ko ingabo z’u Burusiya zakoresheje ibibunda biremereye birasa za Misile na drone aho bavuze ko barashye drone 14 kuri 17 zakoreshejwe mu bitero u Burusiya bwakoze mu Ntara ya Mykolaiv na Odesa.

Bikavuga ko ibyo bibunda hasenywemo bibiri kuri bitatu u Burusiya bwakoresheje mu bitero bagabye mu Ntara ya Odesa.

Oleh Kiper, Guverineri w’i Ntara ya Odesa mu butumwa yahaye itangaza makuru, yavuze ko ibitero by’u Burusiya byagabwe ku bikoresho bitanga umuriro wa mashanyarazi mu gihugu cya Ukraine, ko byasize byangirije ndetse n’abantu batari bake barakomereka.

Mu gihe Guverineri w’i Ntara ya Mykolaiv, Vitaliy Kim , yatangaje ko ibitero bya drone muri iyo Ntara byangirije ibikoresho bitanga amashanyarazi, bituma umuriro wa mashanyarazi ubura mu bice bimwe by’i gihugu.

Uyu muyobozi yanavuze ko byafashe umwanya utari muto kugira ngo amashanyarazi agaruke.

Ibyo bibaye mu gihe u Burusiya buvuga ko bwasenye drone za Ukraine zigera kuri 5 zari zagabye ibitero mu Ntara ya Bryansk.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.