• Sun. May 19th, 2024

Abarimo abasirikare ba FARDC na Wazalendo batawe muriyombi bazira ubwicanyi bukorerwa abasivile mu mujyi wa Goma.

Share with others

Abasirikare ba Repubulika ya demokarasi ya Congo na Wazalendo bafite uruhare mu bwicanyi bukorerwa abasivile i Goma, batawe muriyombi.

Ni kuri uyu wa Kane tariki ya 11/04/2024, abashinzwe umutekano bataye muriyombi abashinjwa kwica abaturage mu Mujyi wa Goma, nk’uko byatangajwe na komiseri mukuru Kapend Faustin.

Yatangaje ko bataye muriyombi abasirikare batatu na Wazalendo babiri bari mugatsiko kabantu bica abasivile i Goma.

Yagize ati: “Agatsiko k’abagizi ba nabi kagizwe n’abasirikare batatu na Wazalendo babiri bamaze gushikirizwa inzego z’u mutekano. Batawe muriyombi kuri uyu wa Kane.”

Yakomeje agira ati: “Abatawe muriyombi bashinjwa ubujura no kugira uruhare mu bwicanyi bukorerwa abasivile i Goma.”

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri i Goma, mu bice byo muri Quartier ya Majengo hishwe abagabo batatu, bicwa barashwe. Ki mwe no mu ijoro ryakeye rishira kuri uyu wa Kane hishwe abandi bantu batatu bicwa nabo barashwe.

Mu minsi mike gusa ishize i Goma hamaze gupfa abantu bagera ku icumi.

Ubu bwicanyi bukaba bwaratangiye gufata indi ntera ahagana mu mpera z’u mwaka ushize.

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.