• Sun. May 19th, 2024

Abarimo n’umupolisi bapfiriye mu myigaragambyo yabaye i Goma kumunsi w’ejo hashize.

Share with others

Mu Mujyi wa Goma ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo, kuruyu wa Gatatu tariki ya 30/08/2023, abantu barenga 40 barimo n’umupolisi bapfiriye mu myigaragambyo isaba ingabo z’Umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba n’iz’Uw’Abibumbye, MONUSCO kuva muri icyo gihugu.

Leta ivuga ko yafashe abantu 158 bagize uruhare mu gutera amabuye muri iyo myigaragambyo, abakomeretse bo barenga 35.

Abigaragambya bumvikana basaba ko uretse Loni n’Ingabo z’Akarere, abany’Aburayi n’imiryango itari iya leta ihakorera ikwiye kuva muri icyo gihugu mu maguru masha.

Umuvugizi w’Ibikorwa bya gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko yavuze ko ibikorwa by’urugomo no gutegura iyi myigaragambyo byakozwe n’umutwe witwaje intwaro wa Wazalendo usanzwe ukorana na Guverinoma ya Kinshasa.

Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu ya Ruguru, Lieutenant General Constant Ndima, y’ihanganishije imiryango yabuze ababo ndetse n’abakomerekeye muri iyo myigaragambyo.

Lieutenant General Constant Ndima yasabye abaturage kutagira ubwoba bw’ibyabaye.

Yagize ati: “Ubuyobozi bw’Intara buragerageza gusubiza ibintu mu buryo, abantu bongere basubire mu bikorwa by’ubucuruzi kandi bagende bidegembya.”

Yanasabye buri muturage kutishora muri ibyo bikorwa by’urugomo byakomeje noyumunsi tariki 31/08/2023.

By Bruce Bahanda.

Tariki 31/08/2023.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.