• Sun. Jun 2nd, 2024

Abarimo Ingabo za Fardc nabo mumitwe y’itwaje Imbunda muri RDC bafatiwe ibihano nubumwe bw’u Burayi.

Share with others

Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi wongeye gusohora liste nshya yabo wafatiye ibihano muri RDC.

Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 28/07/2023, saa 9:10pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) watangaje ko wafatiye abantu umunani(8) ib’ihano muri RDC barimo numusirikare womungabo z’u Rwanda Captain Niragire Jean Pierre

Ubu bumwe bw’u Burayi, mu itangazo basohoye rigenewe abanyamakuru kuruyu wa Gatanu, bavuze ko abo yafatiye ibihano ibashinja ibi bikurikira:

“Guhohotera gukabije agateka kazina muntu no gukorera urugomo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse no gukomeza kuzana amakimbirane bitwaje imbunda no guteza umutekano muke n’imidugararo kubutaka bw’aCongo Kinshasa.”

Uyu musirikare womungabo z’u Rwanda, Captain Niragire Jean Pierre, yafatiwe ibihano nuyu muryango nyuma y’uko mukwezi kwa Gatandatu uyu mwaka yagaragaye ku rutonde rw’abasirikare bo mu ngabo z’u Rwanda bashinjwa guha ubufasha M23 ni muri raporo y’impuguke za Loni, iheruka gusohoka.

Uru rutonde rwabafatiwe ibihano harimo kandi abasirikare bakuru bo mu ngabo za Congo bakorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa FDLR, barimo Colonel Salomon Tokolonga wafatiwe ibihano.

Raporo yagaragaje ko uyu yari ashinzwe guhuza impande zombi arizo FARDC na FDLR no kugeza intwaro kuri izo nyeshyamba.

Abandi bafatiwe ibihano barimo abagize imitwe y’itwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo nka M23, Twirwaneho, ADF, APCLS, CODECO/ALC na FDLR/FOCA.

Ibihano bafatiwe birimo kuba batemerewe gukorera ingendo mu bihugu bigize Ubumwe bw’u Burayi, ikindi imitungo babifitemo ikaba igomba gufatwa.

Abaturage bakomoka mu bihugu bigize EU ndetse n’ibigo by’ubucuruzi byaho babujijwe kugira amafaranga baha bariya bahanwe.

Ubumwe bw’u Burayi bw’anavuze ko buzakomeza gukurikiranira hafi ibibera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ku buryo bashobora kugira abandi bantu bahungabanya agateka kazina Muntu nabenyegeza amakimbirane bitwaje imbunda ndetse nabateza umutekano muke n’ababiba urugomo aho bahise bavuga Bitakwira wabayeho minisitiri witerambere muri Kivu yamajy’Epfo..

Ababangamira amatora ateganyijwe muri Congo Kinshasa mukwezi kwa 12, uyu mwaka.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wavuze ko na bo uzabahana, nyuma y’uko no kuba hari 15 ushinja iki cyaha wamaze guhana.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

One thought on “Abarimo Ingabo za Fardc nabo mumitwe y’itwaje Imbunda muri RDC bafatiwe ibihano nubumwe bw’u Burayi.”

Comments are closed.