Abantu basaga mirongwicyenda(90) bari barashimuswe n’inyeshamba za ADF bongeye kugaruka mu miryango yabo.
Mu makuru Minembwe Capital News yabwiwe nuko aba barimo abagore bagera kuri makumyabirinicyenda(29) ndetse nabana batatangajwe umubare wabo.
Nkuko bigaragara nuko aba baturage bari barafatiwe mugace kitwa Ndalya ho mu Ntara ya Ituri, Muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo.
Urubuga dukesha iy’inkuru rwa RFI rwatangaje ko aba bantu bose kugira babashe kuva mu maboko y’inyeshamba zo mu mutwe wa ADF ngo nimugihe izi Nyeshamba zari zigize igihe zigabwaho ibitero bikomeye by’ingabo zihuriwe kw’izina rya Shujaa (Ingabo za Uganda n’iza RDC).
Iyi radio yakomeje itangaza ko aba bantu bari bamaze igihe kirenga amezi atandatu(6) barafashwe amatekwa cangwa gushimutwa naziriya Nyeshamba za ADF. Bakaba baraje gucika izi Nyeshamba nyuma yuko biriya bitero by’ingabo za UPDF na FARDC byari byaremereye ziriya nyeshamba. N’ibitero bigize igihe binavugwa ko bimaze gusenya ibirindiro byinshi byizi Nyeshamba za ADF mubice byomuri Ituri.
By Bruce Bahanda.
Tariki 16/09/2023.