• Sun. May 19th, 2024

Urebye neza ubutumwa umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, yageneye perezida mushya wa Senegal Diomoyo Faye, burimo icyigwa ku kumenya gushimira.

Share with others

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yatanze ubutumwa butanga icyigwa kubenda nabo gushimira abandi, abugenera perezida mushya wa Senegal Bissirou Diomoyo Faye.

Ni ubutumwa perezida w’u Rwanda yahaye Diomoyo Faye wegukanye intsinzi mu matora y’u mukuru w’i Gihugu, yabaye muri Senegal.

Ubu butumwa Kagame Paul w’u Rwanda yabutanze akoresheje imbuga nkoranya mbaga, aho yagaragaje ko yishimiye intsinzi ya Diomoyo Faye anavuga ko ari intsinzi nyakuri ku banyasenegal, abashimira kandi ko bakoze amatora mu mutuzo.

Paul Kagame w’u Rwanda, yagize ati: “Nishimiye byimazeyo intsinzi ya Bassirou Diomoyo Faye, ku bwo gutorwa nka perezida wa Senegal. Intsinzi yawe ni ubuhamya nyakuri bw’i cyizere cy’abaturage ba Senegal, kandi na bo ndabashimira kuko bakoze amatora mu mahoro.”

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yanashimangiye ko azakomeza guharanira ko ibihugu byombi, u Rwanda na Senegal bikomeza kubana neza.

Ati: “Niteguye kurushaho kwimakaza umubano mwiza urangwa hagati y’ibihugu byombi.”

Ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 26/03/2024, n’ibwo byatangajwe ko Diomoyo Faye uva mu ishyaka rya PASTEF, yatsindiye kuyobora igihugu cya Senegal ku majwi 53,7, akaba aje asimbuye Macky Sall wabaye perezida wiki gihugu kuva mu mwaka w ‘2012, kugeza kuri ay’amatora, agajeje bwana Diomoyo Faye ku butegetsi.

Si perezida w’u Rwanda wenyine washimiye Diomoyo Faye kuko na Macky Sall yaramushimiye kandi agaragaza ko yishimiye intsinzi ye.

Yagize ati: “Nishimiye byimazeyo imigendekere myiza y’amatora ya perezida yabaye tariki ya 24/03/2024, ndetse ndashimira uwatsinze, Diomoyo Faye, aho imibare igaragaza ko ari we watsinze. Ni intsinzi kuri demokarasi ya Senegal.”

Igihugu cy’u Rwanda kibanye neza n’icya Senegal, hashize imyaka isaga 10 ambasade ya Senegal ifunguye mu Rwanda.

Ibi bihugu byombi bifatanye amasezerano arimo ‘ubufutanye mu by’umuco kuva mu mwaka w ‘1975, ay’u butwererane rusange yasinywe mu 2004, ay’ishirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kungenzura umubano w’ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n’amasezerano y’ubufanye ari hagati y’u rwego rw’i gihugu rw’itangaza makuru (RBA) na Radio television Senegalese.

Bikaba bizwi kandi ko Sosiyete ya RwandAir yahawe uburenganzira bwo gukoresha icyerekezo cya Kigali -Dakar, aho ikorera ingendo ku wa Gatatu, ku wa Gatanu no ku Cyumweru, ku masezerano yo mu 2017.

   MCN

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.