• Sun. May 19th, 2024

Abarimo na Wazalendo bongeye gukubitwa ahababaza mu mirwano yabaye kuri uyu wa Gatatu, ibereye mu bice byo muri teritware ya Masisi.

Share with others

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 27/03/2024, ibisasu biturika cyane byo ngeye ku mvikana mu bice byo muri Grupema ya Kamuronza, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni ahagana isaha ya sa kenda z’urukerera, ku masaha ya Minembwe na Bukavu, n’ibwo Ingabo za leta ya perezida Félix Tshisekedi, zifashijwe n’abarimo SADC, FDLR, abacanshuro, ingabo z’u Burundi na Wazalendo, bakoresheje imbunda ziturika cyane batera ibirindiro bya M23 n’ahatuwe n’abaturage mu nkengero za centre ya Sake.

Amakuru avuga ko imirwano yo kuri uyu wa Gatatu ko yongeye ku mvikanamo urusaku rw’imbunda ziremereye n’izito ko kandi amasasu yarimo agwa ahatuwe n’abaturage benshi, nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa Secret de la RDC .

Uru rubuga rwe meje ko ibyo bitero koko ko byagabwe n’abarimo ingabo za FARDC, FDLR, Wagner, Wazalendo, ingabo z’u Burundi, na SADC.

Mu butumwa ruriya rubuga rwatanze bugira buti: “Guhera isaha ya 3:00 Am, ingabo za Cyril Ramaphosa, General Neva n’iza Félix Tshisekedi, harimo na barwanyi bo mu mutwe wa FDLR, abacanshuro na Wazalendo, bateye ibisasu biremereye ahatuwe n’abasivile.”

Ubwo butumwa bukomeza buvuga ko ku ruhande rw’ingabo za M23 bakomeje ku rwana ku baturage no kubarinda umwanzi ntabashye kubica.

Iy’i mirwano ije ikurikira iyabaye ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 26/03/2024, aho yasize M23 ikubise ahababaza ingabo z’u Burundi, Wazalendo SADC na FARDC.

Bya navuzwe kandi ko mu duce twa bereyemo urugamba twa Nyange na Gatovu ko byarangiye M23 itwigaruriye ndetse yigarurira n’inkengero zatwo.

Justin uherereye i Masisi mu birometre bike naho imirwano yabereye ya bwiye Minembwe Capital News ko Ingabo z’u butegetsi bwa Tshisekedi ko zongeye kwirukanwa mu bice byose bari bagabyemo ibitero kuri uyu wa Gatatu.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.