• Sun. May 19th, 2024

Umuvugizi w’i gisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo(Fardc), mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yiswe umunyakinyoma.

Share with others

Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Lt Col Ndjike Kaiko Guillaume, yiswe umunyakinyoma nyuma y’uko yari amaze kwerekana abasirikare ba M23, igisirikare cye, cyafatiye kurugamba.

Ni mu mirwano yabereye ku misozi ya Ndumba, mu misozi ikikije centre ya Sake, mu bice byo muri Grupema ya Kamuronza,muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Iy’i mirwano yabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 27/03/2024, hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa.

Umuvugizi w’igisirikare cy’igihugu cya RDC, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru , Lt Col Ndjike Kaiko Guillaume, akoresheje urubuga rwe rwa X, yatangaje ko ingabo ninshi zo ku ruhande rwa M23 zishize mu maboko ya FARDC, maze ngo barambika imbunda hasi, aho yanerekanye amashyusho y’abasirikare babiri bambaye umwambaro w’igisirikare, bahagaze iruhande rwe.

Yagize ati: “Nyuma y’imirwano ikaze yabaye mu nkengero za Sake, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27/03/2024, abasirikare b’u Rwanda n’abafatanya bikorwa babo aribo M23 bishize mu maboko y’ingabo za FARDC, barambika n’imbunda zabo hasi.”

Ibi nibyo umurwanyi wa M23 yanyomoje abwira MCN ko ibyo umuvugizi w’igisirikare cya FARDC, Ndjike Kaiko Guillaume, arimo kwerekana “biteye isoni, ashimangira ko ay’amashyusho ara y’abasirikare FARDC yigeze kandi kwerekana mu mwaka w’ 2022, avuga ko kandi icyo gihe bavuze ko ari aba M23.

Yagize ati: “Mwabonye uburyo bwa FARDC bwo gukoresha amashyusho yo mu mwaka w’ 2022. Ibaze umuvugizi w’igisirikare cy’igihugu, nka Ndjike Kaiko Guillaume, birasekeje. Ay’amashyusho bayerekanye kandi mu mwaka w’ 2022 bavuga ko ara ya barwanyi ba M23.”

Uyu murwanyi wa M23 yanabwiye Minembwe Capital News ko M23 yafashe ibikoresho by’agisirikare byinshi mu muri iyi mirwano yazindutse ibera mu nkengero za Sake, mu birometre 27 mu Burengerazuba bw’u Mujyi wa Goma.

Iy’i mirwano ibaye no mu gihe ku munsi w’ejo hiriwe imirwano ikaze mu bice byo muri teritware ya Masisi.

M23 iracyagenzura ibice byose yari yarambuye ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa haba muri teritware ya Masisi, Rutsuru na Nyiragongo.

       MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.