• Sun. May 19th, 2024

Hamenyekanye ibindi byimbitse ku rugamba rwasakiranije Wazalendo n’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Share with others

Hamenyekanye ibindi byimbitse ku ntambara yogusubiranamo kwa Wazalendo n’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), yabereye mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Ni mu mirwano yasakiranije Wazalendo na FARDC mu masaha yo kuri uyu mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 27/03/2024, mu bice bya Nyangezi, muri teritware ya Walungu, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko urwo rugamba rwabereye ku isoko neza nkuru ya Nyangezi, ko kandi iyo mirwano y’umvikanye mo imbunda ziremereye n’izito. Bikaba byanatumye abaturage bahunga, harimo n’amaduka yasahuwe, n’ubwo ibyasabuwe bitaramenyekana uko binagana.

Ay’amakuru avuga kandi ko imirambo ine ya Wazalendo ari yo yagaragaye iruhande rw’isoko ya Nyangezi ahabereye intambara.

Umuturage uturiye ibyo bice utashatse ko amazina ye aja hanze yavuze ko “urugamba rwa Wazalendo na FARDC ko rukomoka kuri Wazalendo banyanze umusirikare wa FARDC imbunda yo mu bwoko bwa AK-47.”

Yagize ati: “Intandaro y’iyi ntambara ni Wazalendo banyanze umusirikare wa FARDC imbunda ya Esemuji.”

Yunzemo kandi ati: “Abazalendo bane nibo baguye muri iyo mirwano. Ku ruhande rwa FARDC ntacyo turabimenyaho.”

Ay’amakuru akomeza avuga ko n’ubundi ko iyo mirwano yabaye hari hasanzwe umwuka mubi hagati ya Wazalendo na FARDC, ni mu gihe buri ruhande rushaka kuyobora ibyo bice bya Nyangezi.

Ahanini Wazalendo bavuga ko bo batagira imishahara, bityo bagashaka kuyobora ibyo bice mu rwego rwo kugira ngo baze babuguza amasoko ndetse ngo bashireho na Bariyeri zizabafasha kugira amafaranga bazaja babona.

Ibyo rero nibyo ubuyobozi bw’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, batarumva, muri ubwo buryo ugasanga barimo guhangana hagati yabo, ari nabyo bifite uruhare runini kugira habe intambara ikomeye yabaye kuri uyu munsi.

        MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.