• Sun. May 19th, 2024

Umuvugizi wa M23 mu bya politike Lawrence Kanyuka, yavuze ikigiye gukurikiraho nyuma y’uko abasivile bakomeje kwicwa mu mujyi wa Goma.

Share with others

Umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka yagize icyavuga ku bwicanyi bumaze iminsi buvugwa i Goma, ku murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni mu butumwa bugufi Lawrence Kanyuka yatanze akoresheje urubuga rwa x, muri ibi bihe gupfa kw’abasivile mu mujyi wa Goma bisa nibyabaye nko gukina.

Mu minsi itarenze icyumi gusa, abantu icyumi nabane bamaze kwicirwa mu mujyi wa Goma bamwe barashwe abandi bagaterwa amabuye. Abagaragajwe bakora ibyo bikorwa harimo Wazalendo n’abasirikare ba FARDC.

Kuri ibyo umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka yatanze ubutumwa bwanditse bugufi, avuga ko igihe kigeze kugira ngo bo, bahagarike ubwo bwicanyi bukorerwa abasivile i Goma.

Yagize ati: “Igihe kirageze ngo duhagarike ubwo bwicanyi buri gukorerwa mu mujyi wa Goma.”

Bwana Lawrence Kanyuka yanavuze ko ubwo bwicanyi bukorwa n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ati: “Ni ubwicanyi bukorwa n’ingabo za bwana Tshisekedi Tshilombo.”

Ku munsi w’ejo hashize undi muntu yiciwe i Goma arashwe, amakuru yahise avuga ko ari umusirikare wa FARDC warashe umu motari ku manywa y’ihangu.

Ibyo byabaye ahagana isaha za saa tanu z’igitondo. Bigeze isaha z’igicamunsi cyo kuri uwo munsi wa Gatandatu hatoraguwe undi murambo w’u mugore ariko ntihamenyekana icyaba cya mwishe.

Ikibazo cy’u mutekano muke i Goma kimaze gufata indi ntera, ubutegetsi bwa Gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru bwa bujije urubyiruko rwahawe imbunda ruzwi nka Wazalendo, kutazongera kuzigerana mu mujyi.

         MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.