• Sun. May 19th, 2024

Umutwe wa M23 wa maganye ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, rya gabye ibitero biremereye mu baturage, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Share with others

Ubuyobozi bw’u mutwe wa M23 bwa maganye ibitero byagabwe ku baturage b’abasivile kuri uyu wa Gatanu, ba bigabweho n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa.

Ni bitero by’ibasiriye ibirindiro bya M23 n’ahatuwe n’abaturage benshi muri Rwindi na Kibirizi ho muri teritware ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nk’uko ibi byemejwe n’umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka.

Umuvugizi wa M23 yamaganye ibyo bitero avuga ko byavuzwe n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa, FDLR, FARDC, ingabo z’u Burundi, abacanshuro, Wazalendo na SADC.

Yagize ati: “Twamaganye cyane ibitero byibasiriye abaturage b’abasivile mu turere dutuwe muri Rwindi no mu nkengero zayo.”

Yakomeje agira ati: “Ni ubwo biri uko, Ingabo z’impinduramatwara muri Repubulika ya demokarasi ya Congo (ARC) zikomeje kurengera abaturage no kubarinda.”

Umuhuza bikorwa muri M23, Benjamin Mbonimpa yashimangiye ibi avuga ko ingabo z’u butegetsi bubi zibasiriye ibice bituwe n’abaturage benshi ari ko ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga zasubije ibyo bitero inyuma mu rwego rwo kurengera abaturage b’abasivile.

Ati: “Muri Rwindi na Kibirizi, ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bw’u mu ijima zagabye ibitero mu baturage n’ahari ibirindiro by’ingabo za M23, bityo ibi byatumye abaturage bongera guhunga ari benshi. Ariko ingabo za M23 zikomeje kurengera abaturage b’abasivile n’ibyabo.”

Ibyo bitero byagabwe mu gihe hari hashize iminsi irenga itanu nta hantu havuzwe imirwano n’ubwo ku munsi w’ejo hashize muri Nyange, Bibwe, Ngoliba, Muhololo, Chongero na Kirumbu, havuzwe intambara itari remereye, nk’uko tubikesha amasoko ya MCN.

              MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *