• Sun. May 19th, 2024

Umunyamulenge w’u musirikare yagambaniye bagenzi be, boherezwa gufungirwa i Kinshasa, bavuye muri Kivu y’Epfo.

Share with others

Abanyamulenge 5 b’abasirikare n’abasivile 2, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo bagambaniwe boherezwa i Kinshasa gufungirwa yo.

Ni mu ntangiriro z’iki Cyumweru turimo, nibwo i Bukavu ku murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, bamwe mu basirikare b’Abanyamulenge bagambaniwe kwa TD wa karere ka gisirikare ka 33(33ème région miltaire), barangije batabwa muri yombi, nk’uko amasoko yacu dukesha iy’inkuru abivuga.

Amakuru avuga ko abatawe muri yombi harimo Colonel Kasa, wo muri polisi, major Lokasa, wo mu ngabo z’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, major Musore, Lt Nitanga, Lt Manigabe n’abasivile babiri barimo Ngendahayo wari umukozi wa leta ndetse na Lazare wari umunyeshuri, i Bukavu.

Nk’uko ay’a makuru akomeza abivuga n’uko aba, bagambaniwe n’umwe mu Banyamulenge wari wahawe amafaranga yo ku beshyera benewabo gukorana na M23.

Bakavuga ko uyu Munyamulenge wagambaniye bagenzi be yitwa Nzabirinda Kabuteni, anasanzwe ari umusirikare mu ngabo za FARDC, i Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Amakuru Minembwe Capital News yahawe n’umusirikare wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, avuga ko Lt Nzabirinda yahawe na TD wa karere ka 33 (33ème région miltaire) $ 800 z’Amerika, kugira ngo asekere bene wa bo, bari mu gisirikare cya FARDC, abashinje gukorana byahafi n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Yagize ati: “Njyewe idorali z’Amerika 800 nizo na bashye kwibonera n’amaso yanjye, nizo zahawe Lt Nzabirinda kugirango asekere benese, gukorana na M23. Ariko amakuru y’ukuri dufite n’uko yahawe amafaranga arenze ayo tukubwiye twiboneye.”

Amakuru avuga kandi ko TD wa karere ka gisirikare ka 33, ari mushya, kandi uwo yatsimbuye yari yashinjwe kutagira ibyaha agereka ku Banyamulenge, bityo uyu mushya akaba ashaka gukora ibibi ku Banyamulenge, mu rwego rwo kugira ngo arushyeho kwizerwa mu kazi.

Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 18/04/2024, n’ibwo bariya basirikare b’Abanyamulenge bagambaniwe boherejwe i Kinshasa ku murwa mukuru w’i Gihugu cya RDC, kugira ngo ari yo bafungirwa.

Guhohotera Abanyamulenge mu Burasirazuba bwa RDC byatangiye kera bigeze mu 2017 bifata indi ntera, bamwe mu basirikare b’Abanyamulenge barishwe, abandi bagiye bafungirwa hirya no hino muri RDC. Ku bafunga nta kindi bishingikirizaho usibye kuzira ko ari Abatutsi.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.