• Sun. May 19th, 2024

Mu gihe benshi bibaza ku ruzinduko rwa Lt General Masunzu yagiriye i Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, amakuru yarwo yamaze gusobanuka.

Share with others

Mu gihe benshi bakomeje kwibaza ku ruzinduko rwa Lt General Pacique Masunzu yagiriye i Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, amakuru yarwo yamaze gusobanuka.

Lt Gen Pacifique Masunzu yageze i Bukavu ku murwa mu kuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, ahagana ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 16/04/2024, nk’uko Minembwe Capital News yahawe amakuru n’abasirikare bahafi ye.

Gen Masunzu akuriye 2ème zone de defense mu buyobozi bw’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, ubwo yari amaze kugera i Bukavu, ku mbuga nkoranya mbaga hacicyibikanye amakuru menshi avuga kuri we, amwe yavugaga ko yoba aje kuyobora Intara ya Kivu y’Amajy’epfo, andi yavugaga ko agiye kuyobora urugamba rwo kurwanya M23 no gukorera operasiyo imitwe y’itwaje imbunda mu misozi miremire y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Epfo. Hari n’andi yavugaga ko aje ku kibazo kigize igihe kivugwa cya Guverineri w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, Théo Kasi Ngwabidje.

Minembwe Capital News yabwiwe ko uruzinduko General Masunzu arimo i Bukavu, rugamije gusura nyirabukwe nyuma y’uko Se, ubyara umudamu we amaze igihe kingana n’umwaka yitabye Imana.

Kuva icyo gihe akaba yari atarasura nyirabukwe, nk’uko iy’inkuru igera kuri Minembwe Capital News.

Uwahaye MCN iy’i nkuru yagize ati: “Nukuri yari yaje gusura nyirabukwe, no gushira indabyo ku mva ya sebukwe.”

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 17/04/2024, Lt Gen Pacifique Masunzu ari kumwe na Lt Col Frarank, nka Chief escort we, basuye imva ya sebukwe, bashiraho n’indabo.

Sebukwe, yari azwi kw’izina rya Mureta Erisha, yapfuye umwaka ushize, aguye i Bukavu akaba ari naho yashinguwe.

2ème zone de defense, General Masunzu ayoboye, zigizwe n’Intara icyenda, arizo Kasï Oriental, Kasai Central, Lomami, Sankuru, Haut-Lomami, Haut Katanga, Lualaba na Tanyika.

Binavugwa ko uruzinduko Masunzu yagiriye i Bukavu, ruzarangira ku Cyumweru, tariki ya 21/04/2024 aho azahita yurira indege asubira mu kazi i Lubumbashi.

              MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.