• Sun. May 19th, 2024

Umukuru w’inyeshamba za Gumino, Alexis Nyamusaraba, ashinjwa n’Abapfulero ku bahungabanyiriza umutekano wa karere.

Share with others

Uwiyita Col Alexis Nyamusaraba, wo mu mutwe w’Inyeshamba wa Gumino, yirukanwe n’Abapfulero mu karere ka Rurambo, ho muri Grupema ya Kigoma, Cheferie ya Bapfulero, muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru dusoje, ahagana k’u wa Kabiri, tariki 12/12/2023, n’ibwo hamenyekanye amakuru avuga ko Nyamusaraba, yageze muri Localité ya Kajembwe, muri Grupema ya Bijombo, teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, aho ngoyaba yarahunze Abapfulero baturiye akarere ka Rurambo.

Nk’uko iy’i nkuru ikomeza ivuga n’uko nyuma y’uko Nyamusaraba akoresheje amanama menshi, hagati mu kwezi kwa Cumi (10) n’ukwa Cyumi numwe (11) no muntangiriro z’uku kwezi kwa Cumi nabiri (12), yo gukangurira abaturage bo mu bwoko bw’Abapfurero kwanga Twirwaneho no kuyirwanya aho uriya Nyamusaraba ashinja Twirwaneho kuba ifatanije na leta ya Kigali, Abapfulero byaje kurangira bigumuye kuri Nyamusaraba bamushinja kuba ariwe uteza “Umutekano muke muri Rurambo no munkengero zayo.”

Umwe mu baturage baturiye kariya karere, k’u bw’u mutekano we yanze ko izina rye rija hanze, yagize ati: “Nyamusaraba yavuye mu Rurambo, ahunze Abapfulero. Amakuru dufite n’uko bagiye kumurega muri Cheferie ya Bapfulero no muri Grupema ya Kigoma, bamureze ko ariwe uteza Umutekano muke muri Rurambo.”

Amakuru yizewe Minembwe Capital News, imaze kwakira n’uko Nyamusaraba yakoresheje i Nama mu Mihana y’abaturage bo mu bwoko bw’Abapfulero, irenga itanu(5), harimo: “Gitoga, Bibangwa, Murambi wa Gitoga, Rubuga n’ahandi nka Gashigo na Mukono.”

Kimweho andi makuru avuga ko uriya mutwe wa Gumino, ugifite abarwanyi babo muri Rurambo, nk’uwiyita Colonel Nzeyimana uyoboye Insoresore zo mu bwoko bwa Batwa, arahitwa Bibangwa mugihe Fureko we ari mubice bya Localite ya Gitoga, aho arikumwe n’abamwe mu ba Maï Maï bo kwa Colonel Rushaba.

Bikavugwa ko ubwo Nyamusaraba yerekezaga mu bice byo muri Localite ya Kajembwe, yajanye na Colonel Karemera, wahoze mu mutwe wa P5, urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

One thought on “Umukuru w’inyeshamba za Gumino, Alexis Nyamusaraba, ashinjwa n’Abapfulero ku bahungabanyiriza umutekano wa karere.”

Comments are closed.