• Sun. Jun 2nd, 2024

Minisitiri w’Ingabo Jean Pierre Bemba, y’ibasiriye Moïse Katumbi, kuba ashaka gutsinda Amatora anyuze mu Barusiya.

Share with others

Minisitiri w’Ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, akaba na minisitiri w’Intebe w’ungirije, Jean Pierre Bemba Gombo, arashinja kandida nimero 3, Moïse Katumbi, kuba ari gukorana na Barusiya m’urwego rwo kugira y’ibe Amatora asigaje iminsi ibiri akaba muri RDC.

Jean Pierre Bemba Gombo, yanagaragaje ko afite ibimenyetso bifatika bigaragaza ko Moïse Katumbi, yakoze iyo bwakaba ngo atsinde ariya Matora yo kw’itariki 20/12/2023. Leta ya Kinshasa binyuze muri perezida wayo Félix Tshisekedi, nawe w’iyamamaza k’u mwanya w’u mukuru w’igihugu, manda ya kabiri yagiye y’umvikana ashinja Katumbi kuba ari umukandinda watumwe na perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Minisitiri w’Ingabo Jean Pierre Bemba, yagize ati: “Mu mezi atatu ashize binyuze munzego z’ubutasi za Barusiya, baduhaye amakuru avuga ko Moïse Katumbi Chapwe, yavuganye n’abarusiya abasaba ku mufasha kunzinjira muri system ya CENI. Ibi byaranagaragaye kuko hari ibitero biheruka kugabwa kuri site za CENI, mu buryo bw’ikorana buhanga.”

Bemba yakomeje avuga ati: “Katumbi, arashaka gutsinda Amatora anyuze munzira za magendu. Azi neza ko ariya Matora atazayatsinda niko kunyura inzira zitarizo.”

Uyu minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba, wigezeho kuba visi perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ahagana mu mwaka w’2003, yakomeje kwerekana ko Katumbi koyaba arimo nogutegura gutera igihugu mugihe atotsinda ay’amatora.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.