• Sun. May 19th, 2024

Umugabo w’u Munyamulenge uri mu kigero cy’imyaka 70, wari washimuswe na Wazalendo, ingabo za FARDC zanze ku murekura.

Share with others

Umugabo w’u Munyamulenge, wari washimuswe na Wazalendo ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, zanze ku murekura.

Ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko, azwi kw’izina rya Kibangabanga, niwe wari washimuswe na Wazalendo ku munsi w’ejo hashize, ubwo yari avuye Uvira yerekeje mu Bibogobogo.

Minembwe Capital News yabwiwe ko Kibangangabanga yashimuswe igihe c’isaha z’u mugoroba wa joro, nyuma y’uko yari ageze mu gace ka Lusenda, ko muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Aza gufatwa na Wazalendo bahoze bitwa Maï Maï. Igihe ca masaha y’ijoro akuze, Maï Maï yaje kumwakwa n’ingabo za RDC (FARDC) zimwohereza muri Etat Major yo mu Lusenda.

Kuri uy’u munsi umuryango umaze kumenya ko Kibangabanga ari mu maboko y’ingabo za FARDC basabye ko yo rekurwa agataha, ubuyobozi bwa Eat major buramwimana.

Umwe mu baturage baturiye ibyo bice yabwiye MCN ko kugeza ubu bataramenya icyo abasirikare ba FARDC bashaka. Ariko ko bakeka ko bashaka kwaka ifaranga.

Yagize ati: “Nta kizwi kucyo FARDC y’aba ishyaka. Gusa, turakeka ko baba bashaka ifaranga n’ubwo ntazo baravuga.”

Uyu muturage wanze ko amazina ye aja hanze yavuze ko umuryango wifuza ko umuntu wabo arekurwa akaja mu muryango.

Yanavuze ko Kibangabanga yafatiwe na Wazalendo mu Lusenda aja kugera neza mu Lweba.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.