• Sun. May 19th, 2024

Imirwano ikaze yongeye kubura mu nkengero z’u Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Share with others

Imirwano yongeye kubura mu nkengero z’u Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni mu gihe urugamba rukaze ruri kubera mu bice byo muri Grupema ya Kibumba, ho muri teritware ya Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Imirwano muri Kibumba yatangiye igihe c’isaha za saa tanu, zo muri iki Gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 23/03/2024, nk’uko byemejwe n’u muvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, aho ashinja ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO gutera inkunga ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa mu kwica abasivile.

Kanyuka yavuze ko ibitero byagabwe muri Kibumba byibasiriye imihana ituwe n’abasivile gusa.

Yagize ati: “Twa maganye Monusco iri gutera inkunga ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, kuri ubu ibitero byabo byibasiriye abaturage ba basivile bo muri Kibumba, ndetse no mutundi duce turi hafi aho.”

Gusa, Kanyuka yashimangiye ko ingabo zabo ziri kurwana kubaturage ko kandi baza gucecekesha imbunda ziraswa n’ihuriro ry’ingabo za leta ya Kinshasa.

Ati: “Ingabo z’impinduramatwara ya Congo, ziri kurengera abaturage b’abasivile. Kandi turasaba ko abagabye ibitero mu baturage baryozwa ibyaha byo mu ntambara.”

Centre ya Kibumba, iherereye mu ntera y’ibirometre 20 n’u Mujyi wa Goma.

Iy’i mirwano ihabereye mu gihe amasaha y’igitondo intambara yari mu bice byo muri teritware ya Masisi, ikaba yanasize M23 isubije ibyo bitero inyuma.

                  MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.