• Sun. May 19th, 2024

Umugabo wabwiwe ko asigaje igihe gito akitaba Imana yanditse ibarua yo gusezera irimo amagambo akomeye.

Share with others

Umugabo wa bwiwe ko asigaje igihe gito akitaba Imana yanditse ibarua asezera.

Ni umugabo uzwi ku mazina ya Simon Boas w’imyaka 46 y’amavuko niwe wa bwiwe n’abaganga ko asigaje igihe kitarenze umwaka akitaba Imana bitewe n’indwara ya kanseri yo mu muhogo agize igihe arwaye.

Boas yanditse ibarua nyuma y’uko abwiwe ko agiye gupfa, iy’i barua ayita ‘a biginner’s guide to Drying ‘ mu kinyarwanda bivuze icyafasha umuntu uri gutangira kwitegura gupfa, yayishize hanze nyuma y’uko mu kwezi kwa Kabiri uyu mwaka yabwiwe ko asigaje igihe kiri hagati ya mezi atandatu n’umwaka ngo apfe.

Uyu mugabo yari asanzwe ayoboye umuryango w’abagira neza wo ku kirwa cya Jersey ho mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru y’u Bufaransa, yagaragaje ko yasuzumwe kanseri yo mu muhogo kandi ko imaze kumurenga akaba adashobora kuyivurwa kuko yakwirakwiye mu bihaha.

Nubwo bimeze bityo ariko yahumurijwe n’inshuti, umuryango, abo bakorana ndetse n’abantu atari asanzwe azi.

Yagaragaje ibintu bitatu bimuzanira umunezero mu ibarua yanditse yo gusezera. Icya mbere yavuze ko nubwo afite imyaka 46 gusa ariko uburebure bw’u buzima butagena ubwiza bwabwo.

Yavuze ko gusangiza abandi umunezero yabayemo ari inkunga ikomeye bityo ko abantu bakwiye kugerageza ibintu niyo byaba bito ariko bishobora gushimisha abandi.

Boas yavuze kandi ko mu gihe nta muntu uzi neza niba Imana ibaho cyangwa ubuzima bwa nyuma y’urupfu bushoboka, igikomeza abantu cyonyine ari urukundo.

Ikindi yavuze ko ni uko kubaho ari kimwe mu bintu bikomeye cyane Abantu bafite ndetse ko abigereranya no gutsinda muri tombola buri munsi kuko ngo hari ibintu byinshi cyane agereranya n’amahirwe biba byarabayeho kugira ngo umuntu abashe kuvuka.

Yongeyeho ko aho agaciro ubwiza bw’u buzima nubwo yahuye n’indwara idakira ariko ko yishimira uko yabayeho mu myaka 46 amaze.

Avuga ko ateganya gukomeza gushaka umunezero mu gihe gito asigaje kandi akanawusangiza abandi.

                 MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *