• Sun. May 19th, 2024

Sobanukirwa byinshi ku ndwara(metathesiophobia) ituma benshi batinya impinduka, menya n’uko wayirwanya.

Share with others

Sobanukirwa indwara ituma benshi batinya impinduka (metathesiophobia).

Indwara ya metathesiophobia, iri mundwara zizengereje ubuzima bwa benshi ku Isi, ikanabasigira uburwayi bumwe na bumwe bubyara urupfu nka stroke.

Gutinya impinduka biba ku bantu benshi cyane impinduka mbi. Muri kamere ya muntu burya gutinya ikibi birasanzwe.

Methesiophobia indwara yo gutinya impinduka ibangamiye intekerezo za muntu. Iyi ndwara iterwa no guhoza intekerezo ku mpinduka mbi zishobora kuza zikagaruka ahantu heza cyangwa mu mwanya mwiza wibereyemo utifuza kuvamo.

Ububwoba bushobora gushingira ku mpinduka zishobora kuba mu kazi, ibyo wiga ugahangayikishwa nuko wabitsindwa, gutakaza uwo wakundaga ndetse wibaza nuko wasigara wenyine, gutinya gukena n’ibindi byinshi bishobora kubaho bigutera impinduka.

Ibi biba ku muntu utekereza ku bintu bishobora kuba cyangwa ntibibe. Uku gutinya impinduka zaza mu buzima bwawe zikakubangamira biganisha ku ngaruka zitandukanye zirimo.

  1. Kubaho ubabaye

Iyo utekereza ko ushobora guhura n’ibintu bibi bigutera no gutekereza uko wakwifata byakubaho. Ibibi bitera umubabaro gusa, niyo mpamvu utakaza ibyishimo byawe ugatangira kugira ubwoba bw’u buzima.

     2.Gutinya gukora

Niba utekereza ko ibyo urimo byazakuzanira ingaruka mbi ucika intege ukaba wahangayika imirimo yawe kubwo gutinya ko byazana impinduka utazishimira.

  1. Gukererwa n’ubunebwe

Bamwe bakomeza kwihagararaho bakaguma bashidikanya kuri izo mpinduka, bakagira ubukererwe no gukoresha imbaraga nke kubera batamesa kamwe cyangwa ngo batekereze ibyiza.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu badakunda impinduka mu mibereho yabo cyane imbi kandi birumvikana. Na none kugira ubwoba bifasha umuntu kugira ibyo atinya guhangara igihe ari bibi byamwangiriza.

Ariko ikibazo kivuka igihe ubwoba busumbye ubushobozi bwo gufata umwanzuro. Umuntu ushobora gutekereza ku mpinduka zaterwa nibyo akora, ariko agahita atekereza byihuse uko yahindura imikorere yazana impinduka nziza cyangwa akaba umunyembaraga abikora akiyemeza ko azahangana n’ibizamubaho byose.

Impinduka Kandi nazo zisiga amasomo y’ubuzima niyo mpamvu ubwonko bukwiye kumenyerezwa kudatinya ahubwo bukamenya ko bukwiye guhangana n’ibyaba byose kandi ntihabeho guhangana.

Zifasha umuntu ku menya byinshi no gutinya guhangana n’ibihe byose niyo byaba bikomeye.

Ibikenewe mu guhangana n’ubwoba bwo kubona impinduka nibi bikurikira:

  1. Kureba ku mpinduka zakubayeho ukazigiraho

Gutekereza ku mpinduka n’ahazaza bigaragaza ko ukuze. Ku myaka yose waba ufite ntiwabura impinduka zaba zarakubayeho zaba mbi cyangwa nziza ndetse n’ubuzima bugakomeza.

Ibyo byakubayeho bikakugira uwo uriwe bikwiye kukwigisha ko gutinya impinduka ari uburwayi ugakomera mu ntekerezo ndetse ugatekana, kandi n’igihe haje impinduka mbi uhangana nazo ntizikwangirize. Isi itanga ibyiza n’ibibi kandi bimwe biza nta ruhare rwa muntu rwabayeho.

Ibi ntaho bihuriye no kwishora mu bikorwa bibi bitanga impinduka mbi mu buryo bugaragara.

   2. Kwitega impinduka mbi

Bavuga ko gutekereza ku bihe bikomeye bikajyana no kwigirira icyizere bituma nta bwoba bukuranga mu mutima wawe ukabaho wishimye mu buzima bwawe.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.