• Sun. May 19th, 2024

Ubuyobozi bwa MONUSCO, bwatanze impuruza ko imijyi ikomeye yaba igiye kwigarurirwa n’Ingabo z’u mutwe wa M23.

Share with others

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO, bwatanze impuruza ko Centre ya Sake iri mu ntera y’ibirometre 27 n’u Mujyi wa Goma iri hagati nk’u rurimi isaha n’isaha uduce twayo twose two kwigarurirwa n’ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga (M23) maze ngwikomereza ahandi.

Ni bikubiye mu nyandiko zo kuya 08/04/2024, zashizwe hanze na MONUSCO, aho zivuga ko abarwanyi ba M23 bakomeje kugaragara mu buryo budasanzwe mu misozi yose yunamiye Sake, muri Grupema ya Kamuronza, teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Inyandiko za Monusco zikavuga ko mu gihe M23 yaramuka ifashye uduce twose twa Sake, ko muri icyo gihe hazaba hatahiwe gufata n’u Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Izi nyandiko za Monusco zikavuga kandi ko ibikoresha bya gisirikare bya barwanyi ba M23 bigize igihe birundwa mu duce turi mu nkengero ya Sake ndetse no hafi ya parike ya Virunga, kandi ko ibi bigaragaza neza ko M23 ifite umugambi wo kwigarurira uduce twose twa Sake.

Inyandiko za Monusco kandi, ziburira abakozi bayo kugira ngo habe gufata ingamba zihamye, ndetse no gutanga amabwiriza yo gukora ibishoboka kugira ngo harebwe icyakorwa, inagena ahantu hizewe ho guhurira mu gihe byarushaho gukomera.

Monusco yanasabye abakozi bayo kwiyegereza ibikoresho byankenerwa birimo amazi, ibiryo, lisansi ndetse n’ibikoresho byikorana buhanga.

Monusco kandi yanasabye ingabo zayo zifite ibirindiro birihafi yaho abarwanyi ba M23 baherereye gusa nabasubira inyuma, ari nabyo byatumye ingabo za Bahinde za Monusco zivanwa mu birindiro bitatu, byari mu nkengero ya Sake.

Ibyo bibaye n’ubundi mu gihe M23 kuva mu mpera z’u kwezi kwa Kabiri, yarafunze inzira zose z’u butaka zinjira mu Mujyi wa Goma.

Kugira ngo winjire muri Goma bisaba ku nyura inzira y’ikiyaga cya Kivu, inzira y’ikibuga cy’indege, n’igihe wahitamo kunyura inzira y’u mupaka w’u butaka bw’i gihugu cy’u Rwanda, naho ahandi nti bikunda.

Gusa mu minsi ishize M23 yagiye yu mvikana ko ishaka ibiganiro na leta ya Kinshasa, ndetse ko nta n’umugambi ifite wo gufata Goma. Ariko mu byu mweru bitatu bishize ubwo Corneille Nangaa aheruka guha ikiganiro abaturage baturiye i Kiwandja yababwiye ko vuba aha M23 igiye kwigarurira imijyi minini irimo Goma, Bukavu, Kinshasa n’ahandi.

               MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.