• Sun. May 19th, 2024

Herekanwe Bisi(Bus) 10 zakorewe muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Share with others

Herekanwe Bisi(Bus ) zigera mu icumi zo mu bwoko bwa ‘Mercedes Benz,’ zakorewe i Kinshasa ku murwa mukuru wa Repubulika ya demokorasi ya Congo.

Ni byatangajwe n’ushinzwe itumanaho mu ishirahamwe rya Transco(isosiyete ishinzwe gutwara abantu n’ibintu muri RDC), bwana Arsène Kongolo.

Yavuze ko ku cyicaro cyiri shirahamwe rya Transco, bamaze kwakira Bisi (Bus) nshya zigera ku 10 zakorewe muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, ko kandi tariki ya 11/04/2024, hazakorwa umuhango wo kuzishira ku mugaragaro. Uyu muhango ukazabera ku ruganda rwazo ruherereye muri Komine ya Limete, i Kinshasa.

Izi Bisi 10 zije zongera izindi zakozwe mu mpera z’u mwaka ushize, aho hari hakozwe izigera kuri 21, nk’uko tubikesha ibiro ntara makuru by’Abanyekongo(ACP).

Ibyo bibaye mu gihe muri iyo soseyete bari baheruka kongera abakozi bashya ku itegeko rya perezida Felix Tshisekedi Tshilombo.

          MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.