• Sun. May 19th, 2024

Rwongeye kwa mbikana hagati y’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa na M23, birangira FARDC n’abambari bayo bayabangiye ingata.

Share with others

Rwongeye kwa mbikana hagati y’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo na M23 kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16/04/2024.

Ni imirwano yabereye ku misozi yo muri Grupema ya Kamuronza, teritware ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bw’igihugu cya Congo Kinshasa.

Sosiyete sivile iherereye muri ibyo bice yemeje ay’amakuru ivuga ko kuva igihe c’isaha z’igitondo cyakare humvikanye urusaku rw’imbunda ziremereye n’izito; baza no kwerekeza ko izo mbunda zarasirwaga ku misozi yu namiye Centre ya Sake, iri mu birometre nka 20 n’u Mujyi wa Goma uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ay’amakuru yatanzwe na Sosiyete sivile anavuga ko M23 yateye ibisasu biremereye bisenyagura amakambi y’igisikare cya FARDC n’abayifasha kurwana aribo FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi, abacanshuro n’Ingabo za SADC yari ahitwa mu Bambiro.

Ibyo biri mu byatumye ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa bakizwa n’amaguru aho kuri ubu amakuru Minembwe Capital News ikesha umwe mu barwanyi ba M23 avuga ko imisozi iri hejuru ya Sake muri aya masaha iri kungenzura n’ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga.

Imirwano yongeye kubura mu gihe ku munsi w’ejo hashize ihuriro ry’Ingabo za RDC bari bagabye ibitero muri Kibirizi, ahari ibirindiro bya M23 birangira ingabo z’uwo mutwe zibigaranzuye.

M23 kuri ubu iragenzura ahantu hanini cyane cyane, muri teritware ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo.

        MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.