• Sun. May 19th, 2024

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yasezeranyije Wazalendo ibintu bikaze.

Share with others

Hamenyekanye ibyaganiriweho i Kinshasa, hagati ya Wazalendo n’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni mu kiganiro gikaze cyabereye ku murwa mukuru, i Kinshasa tariki ya 14/04/2024, gihuje perezida Félix Tshisekedi na Wazalendo baturutse mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Kuva ku itariki ya 13/04/2024, nibwo ku mbuga nkoranya mbaga hacyicibikanye amakuru avuga ko perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi ko yatumije Wazalendo ku mwitaba i Kinshasa mu rwego rwo kugira ngo baganire ku mutekano w’u Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ay’amakuru yavugaga ko Wazalendo bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru baserukiwe n’abarimo komanda Guidon, Kirikicho, Freddy, Kingi na Machaano.

Mu gihe mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo ho, bari baserukiwe n’abarimo umusirikare w’u mokomanda wo kwa General William Yakutumba n’undi waserukiye Maï Maï iyobowe na Colonel Mutetezi.

Ubutumwa bumaze gutangwa numwe muri Wazalendo buvuga ko ibiganiro byahuje Tshisekedi na Wazalendo ko byabaye ku Cyumweru tariki ya 14/04/2024, ko kandi ibyo biganiro byabaye igihe c’isaha z’ijoro. Yavuze kandi ko ibyo biganiro byabayemo n’abaminisitiri barimo na minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba Gombo.

Nk’uko uyu Mzalendo yabihishuye yavuze ko uwo mubonano wa Tshisekedi na Wazalendo, Tshisekedi yongeye kugira ibindi asezeranya Wazalendo birimo ko agiye kubashira mu nzego z’ubutegetsi hejuru mu rwego rwo kubashimira kuko bamufashije ku rwanya M23.

Muri izo nzego yavuze ko bazahabwa imyamya muri Minisiteri z’ubutegetsi, kuyobora inzego z’u mutekano, DGM na ANR.

Umwaka ushize ubwo Tshisekedi yarimo yiyamamaza ku mwanya w’u mukuru w’igihugu yari yasezeranyije Wazalendo kuzayobora operasiyo zo kurwanya M23 ndetse abemerera no kuzahabwa umushahara (saraly) waburi kwezi. Ibi ntacyigeze gikorwa kuko inzara n’ubukene biri mubituma Wazalendo bashinjwa ubwicanyi buri gukorerwa abasivile i Goma.

Muri icyo kiganiro cya perezida Félix Tshisekedi na Wazalendo, umukuru w’igihugu yasabye Wazalendo kwitwara neza ababwira ko ibihugu bikomeye byo ku mugabane w’u Burayi n’Amerika bishaka ku gurishya Congo. Bityo ko Wazalendo bagomba kuba maso bakarwanirira igihugu cyabo.

        MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.