• Sun. May 19th, 2024

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, kuri uyu wa Kane, yahagaritse abayobozi babiri mukazi, abaziza umwanda.

Share with others

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi, General Neva Ndayishimiye, yafashe umukubuzo akubura mu Mujyi wa Bujumbura.

Ni ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 07/03/2024, perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yigereye ku isoko ya Ruvumera, muri Zone ya Buyenzi, iherereye mu Mujyi w’u butunzi w’igihugu cy’u Burundi, nk’uko iy’inkuru itangazwa n’ibinyamakuru byo muri icyo gihugu.

Evariste Ndayishimiye yakoze isuku nyuma y’uko yari amaze gutangaza ko ababazwa n’umwanda urangwa mu Mujyi wa Bujumbura ndetse no mu gihugu hose.

K’uwa Gatatu, w’ejo hashize n’ibwo mu gihugu cy’u Burundi, hashizwe gahunda yiswe “Dusharize igisagara,” ugenekereje mu kinyamulenge, bivuze dufate neza u Mujyi. Bya kozwe mu gihe kandi ubuyobozi bw’u Mujyi wa Bujumbura, bari bihaye gahunda izamara iminsi mirongwine n’itanu yokuba bari gukorera u Mujyi wa Bujumbura, isuku, ni mugihe hagize igihe bivugwa ko mu Burundi ko hari umwanda udasanzwe.

Kurundi ruhande uyu mukuru w’igihugu cy’u Burundi akimara kugera ku isoko ya Ruvumera, yahise atangaza ko y’irukanye uwari ukuriye iyo soko, bwana Ngoyempore Elysee, amwirukanana n’icegera cye, abaziza kuba umwanda wari muriyo isoko bahagarariye, nk’uko iy’inkuru tuyikesha urubuga King Umurundi.

   MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

One thought on “Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, kuri uyu wa Kane, yahagaritse abayobozi babiri mukazi, abaziza umwanda.”

Comments are closed.