• Sun. May 19th, 2024

Ibindi by’imbitse kuri Operasiyo yakozwe na Twirwaneho, ubwo yarimo yirwanaho, yagabweho ibitero n’ingabo za FARDC, FDLR, Wazalendo n’ingabo z’u Burundi.

Share with others

Ibindi by’imbitse ku ntambara yabereye mu misozi miremire y’Imulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 06/03/2024.

Ni mu gitero gikomeye cyari cyagabwe i Nyawaranga, ahari abaturage bo mu itsinda rya Twirwaneho bayoboye nu mukomanda witwa Rubibi, ukorera munsi y’ubuyobozi bwa Sengiyumva.

Bya vuzwe ko icyo gitero aba kigabye baje bava muri Brigade y’ingabo za FARDC irahitwa mu Bijombo, hamwe n’ingabo z’u Burundi zari zivuye mu bice byaho muri Grupema ya Bijombo, mu gihe Maï Maï na FDLR bo, baje bava kuri Mbundamo, mu bice bya Gatanga.

Abagabye icyo gitero bahise binjira indani mu Muhana wa Nyawaranga, village ya Gashigo, gurupema ya Bijombo, teritware ya Uvira, maze Twirwaneho iza kw’irwanaho, kinyamwuga.

Nyuma y’umwanya ungana n’iminota 30 , Twirwaneho yaje gutanga msaada ivuye mu Kanogo, birangira basubije kiriya gitero inyuma.

Umwe mu baturage baturiye ibyo bice wo mu itsinda rya Twirwaneho, yahamije ko urwo rugamba ko rwari rukomeye ko kandi Twirwaneho bari bake ubariranije n’abari ba bagabyeho igitero, ni mugihe abo k’uruhande rwa leta bari abasirikare babarirwa mu 1800, mu gihe Twirwaneho bo bari abantu 45 gusa.

Uyu muturage yakomeje avuga ko “FARDC, FDLR, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi, bahunze batitsa amaguru hasi kugeza bambutse uruzi rwa Kananga. Ariko uko birukaga niko Twirwaneho yarimo ibiruka inyuma.”

Iy’i nkuru isoza ivuga ko ingabo za FARDC, FDLR, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi ko batakaje abantu bari hejuru ya 10 , naho inkomeri zabo zi barirwa mu mirongo.

Mu gihe ejo muri ibyo bice hiriwe imirwano, uy’u munsi ho haramukiye ituze mu bice bya Nyawaranga, Kirumba ndetse na Bijabo.

     MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.