• Sun. May 19th, 2024

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden ngwasanga Israel ikora amakosa akomeye mu Ntara ya Gaza.

Share with others

Perezida wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika, arashinja minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu gukora amakosa mu Ntara ya Gaza.

Ni mukiganiro Joe Biden perezida wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika yakoranye n’abanyamakuru i Washington DC kuri uyu wa Kabiri, aho yatangaje ko ubutegetsi bwa Israel bufite imikorere mibi ku ntambara ibera mu Ntara ya Gaza.

Yagize ati: “Ntekereza ko ibyo Netanyahu akora ari amakosa. Ntabwo nemeranya n’uburyo bwe.”

Joe Biden avuga kandi ko abaturage baturiye i Ntara ya Gaza bagomba kubona ibyo kurya n’imiti.

Ati: “Gaza igomba kubona imiti n’ibyokurya.”

Mu Cyumweru gishize Biden yavuze ko Amerika izakomeza gushigikira Israel mu ntambara mu gihe izemerera ibiryo n’imiti kugera muri Gaza.

Gusa ibyo yabivuze mu gihe Israel yari yatangaje ko itabujije ko ibiryo n’imiti byinjira mu Ntara ya Gaza, kandi Israel ishinja inzego z’u muryango w’Abibumbye kunanirwa kugeza inkunga yemewe ku baturage bayikeneye.

Ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu Ntara ya Gaza, ntacyo bitanga usibye amahanga gushiraho Israel igitutu cyo guhagarika ibitero.

Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru dusoje byavuzwe ko Igisirikare cya Israel cyishe abakozi barindwi babatabazi bakoreraga ishirahamwe rya World Central Kitchen.

Ibi nibyo kandi Joe Biden yagarutseho muri icyo kiganiro n’abanyamakuru avuga ko “biteye agahinda uburyo imodoka z’u muryango w’abatabazi zarashwe n’indege zitagira abapilote bakajanwa mu muhanda.”

Muri icyo gihe igisirikare cya Israel cyatangaje ko amakosa akomeye yakozwe n’abakozi b’u butabazi bakuru babiri bari birukanwe.

Perezida wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden akaba asaba ko Igisirikare cya Israel cyahita gihagarika intambara mu Ntara ya Gaza.

Hambere Joe Biden yari yasabye ko abarwanyi ba Hamas bakwemera agahenge ndetse ngo bagahita barekura imbohe basigaranye bashimuse mu gitero cyagabye muri Israel.

       MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.