• Sun. May 19th, 2024

Guverinoma y’u Rwanda n’u Bubiligi, bigiye kurushaho kunoza ubufatanye mu byagisirikare.

Share with others

Leta y’u Rwanda n’u Bubiligi bigiye kurushaho gufatanya mu byagisirikare.

Ni mu biganiro byahuje impande zombi kuri uyu wa Mbere tariki ya 08/04/2024, n’ibwo minisitiri w’ingabo w’u Rwanda Juvenal Marizamunda yakiriye mugenzi we w’u Bubiligi, Ludivine Dedonder, ibiganiro byabo bikaba byari banze ku kunoza umubano mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

Nk’uko iy’i nkuru tuyikesha Umuseke ivuga ko umubonano wimpande zombi wabereye ku rwibutso rw’ingabo z’Ababiligi bishwe muri genocide yakorewe Abatutsi mu 1994, ruri ahitwa Camp Kigali.

Mbere y’uko ibyo biganiro biba, aba bayobozi babanje kunamira bariya basirikare b’Ababiligi bishwe muri genocide, igitangira mu 1994.

Umuseke watangaje kandi ko ibiganiro by’u buyobozi bw’i ngabo z’u Bubiligi n’u Rwanda byibanze ku bufatanye bw’i gisirikare cy’u Rwanda n’u Bubiligi, ahanini mu kwigisha ibyagisirikare ndetse no gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi n’ibindi.

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 09/04/2024, n’ibwo Guverinoma y’u Bubiligi n’iyu Rwanda byibutse abasirikare b’Ababiligi 10 barindaga Uwiringiyimana Agatha wari minisitiri w’intebe bishwe na Ex-Far tariki ya 07/04/2024.

Aba basirikare bishwe ubwo bari bagiye guherekeza Uwiringiyimana Agatha kuri radio y’igihugu, ubwo yari agiye gusaba Abanyarwanda gutuza no guhagarika ubwicanyi nyuma y’urupfu rwa perezida Juvenal Habyarimana.

Ubu Biligi kandi busanzwe bwibuka n’abakozi ba ambasade yabo nabo bishwe muri genocide yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bibutswe mbere y’uko bibuka abasirikare 10.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.