• Sun. May 19th, 2024

Perezida Félix Tshisekedi, wa Republika ya Demokarasi ya Congo, kumunsi w’ejo hashize, tariki ya 27/02/2024, yongeye kuririmba u Rwanda.

Share with others

Perezida Félix Tshisekedi kuri uyu wa Kabiri yongeye guhura na João Lourenço wa Angola baganira ku mutekano w’u Burasirazuba bwa RDC.

Ni kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27/02/2024, Tshisekedi yagiye i Luanda, aho yabonanye kandi na perezida wa Angola bagirana ibiganiro ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ibi bye mejwe na Tshisekedi Tshilombo aho yakoresheje urubuga rwe rwa X, avuga ko yahuye n’u muhuza washizweho n’umuryango w’Afrika yunze ubumwe ku makimbirane hagati ya Congo n’u Rwanda.

Ati: “Nageze i Luanda, tugirana ibiganiro na João Lourenço ku mutekano muke uri mu gihugu cyacu.”

Mu biganiro bya huje aba bakuru bi bihugu byombi, Tshisekedi yongeye gushimangira ko u Rwanda rushingiye M23 bityo ko rukwiye gukura abasirikare bayo bari k’u butaka bw’i Gihugu cya RDC kugira umutwe ugaruke.

Itangazo ibiro by’u mukuru w’igihugu cya Angola bashize hanze kuri uyu wa Kabiri, rya vuze ko abakuru b’ibihugu bombi ko bahuye imbona nkubone, bavugana ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.

Iryo tangazo rikavuga kandi ko Tshisekedi yongeye gusaba ko u Rwanda rwavana ingabo za rwo muri Congo, kandi yemeza ko ziriyo.

Ati: “Tshisekedi na mugenzi we João Lourenço bahuye, ariko uruhande rwa Congo, ruracyahagaze ku gusaba ko u Rwanda rureka gufasha M23 ko kandi rwa vana ingabo zabo muri RDC ziri k’ubutaka bw’icyo gihugu.”

Ibi biro by’u mukuru w’igihugu cya Angola, muri iryo tangazo bashize hanze rivuga kandi ko aba bakuru bi bihugu ko bateguye ikindi cyicaro kizaba kirimo na perezida w’u Rwanda Paul Kagame, aho nacyo bazaganira n’ubundi ku cyagarura umutekano mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

Ibi biganiro bibaye nyuma y’indi Nama nto y’i yabereye i Addis Ababa muri Ethiopa, ubwo abakuru b’ibihugu bo mu muryango w’Afrika yunze ubumwe, bari bafite i Nama igira iya 37.

Iyo Nama nto, yabayemo perezida Félix Tshisekedi, Paul Kagame w’u Rwanda, William Ruto wa Kenya, Cyril Ramaphosa wa Afrika y’Epfo na João Lourenço wa Angola ari nawe wari uyoboye iyo Nama nto.

               MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.