• Sun. May 19th, 2024

Nyuma ya Rubaya , M23 yakomerejeho kwirukana ihuriro ry’Ingabo za RDC, ifata n’ibindi bice by’ingenzi, muri Masisi.

Share with others

Nyuma y’uko M23 ifashye Centre ya Rubaya, yakomerejeho gufata n’ibindi bice byo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni ahagana isaha z’umugoroba wajoro, zo ku wa Gatatu, tariki ya 01/05/2024, n’ibwo Ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga, zakomeje gukurikira ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, zibambura ibindi bice byo muri Grupema ya Ngungu, muri teritware ya Masisi.

Minembwe Capital News yabwiwe ko Ingabo za M23 zafashye ibindi bice birimo Mululu, Runigi, Kanyenzuki ndetse na centre ya Grupema ya Ngungu, iwabo w’Inka z’Abatutsi, ibyo bice byafashwe nyuma y’urugamba rukomeye rwari ruhanganishije impande zombi.

Nk’uko ay’amakuru abivuga n’uko ingabo zo kuruhande rwa leta ya Kinshasa, FDLR, FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na SADC, tutibagiwe n’abacanshuro, zikomeje gukizwa n’amaguru, aho ndetse bivugwa ko ziri guhungira i Minova mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Ibyo bibaye mu gihe perezida Félix Tshisekedi ari muruzinduko rw’akazi, mu bihugu byo mu Burayi harimo n’uko i Paris mu Bufaransa yahamaze iminsi ibiri. Tshisekedi Tshilombo avuga ko uru ruzinduko yarugiriyemo umugisha, nyuma y’uko umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa, Emmanuel Macron yamwijeje ubufatanye budasanzwe.

Mu kiganiro perezida Félix Tshisekedi na mugenzi we, w’u Bufaransa bagiranye n’itangaza makuru i Paris mu Bufaransa, Emmanuel Macron yavuze ko agiye gufasha RDC gushaka igisubizo kirambye, ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC, undi nawe avuga ko yari yizeye neza ko azavana igisubizo cyiza, mu gihugu cy’u Bufaransa.

Aba bakuru bi bihugu byombi, banaganiriye no kumishinga itandukanye ifasha iterambere riganisha ku kuzamura igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, harimo gufasha uburezi, igisirikare kirwanira mu mashyamba, ibidukikije n’ibindi.

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *