• Sun. May 19th, 2024

Drone yafashaga ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa, gutara amakuru y’umwanzi wabo, M23 ya yihanuye.

Share with others

Drone yafashaga ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, kubaha amakuru, M23 ya yihanuye.

Ni mu mirwano ikaze yabaye ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 01/05/2024, aho amakuru ava muri ibyo bice avuga ko iyo mirwano yabaye igihe c’isaha z’u mugoroba, ibereye mu bice byo muri Grupema ya Ngungu, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru avuga ko igikoresho cyo mu bwoko bwa Drone, Ingabo za FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi, abacanshuro na SADC, cyabafashaga gutara amakuru y’umwanzi wabo, cyahanuwe n’ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga (M23).

Herekanwe n’amashusho agaragaza ako gakoresho ki korana buhanga karimo gushya, nyuma y’uko M23 yari maze ku karasa kagwa hasi, ubona kangiritse ndetse gatumukaho n’umwotsi.

Amakuru avuga ko ako gakoresho kataraga amakuru, kandi kagafasha gufata amashusho meza, nk’uko amakuru y’ibanze abivuga.

Si ubwambere M23 ihanura ibikoresho by’agisirikare, byo murwego rukomeye, kuko n’ubushize yahanuye izindi Drone z’intambara zirenze zibiri, harimo ko yahanuye n’indege zari zarabanje kubazengereza.

Mu mpera z’ukwezi kwa Kabiri intambara yari remereye mu nkengero za centre ya Sake, icyo gihe igisirikare cya leta ya Kinshasa, cyakoresheje Indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoï-25 ndetse n’izindi, ariko kuri ubu, izo ndege z’intambara ntizikirasa, bikavugwa ko M23 nyuma y’uko yarimaze kugira izo irasaho zikangirika, byatumye izi sigaye zihungishwa.

Imyaka igiye kuba itatu hari uguhangana gukomeye hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, kugeza aho leta ya Kinshasa yiyambaza igisirikare cy’ibindi bihugu, ariko bikarangira byose bikubiswe hasi na M23.

N’ubwo biruko leta ikomeje kwinangira kuganira n’uwo mutwe ukomeje kwagura ubutaka.

       MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *