• Sun. May 19th, 2024

Nyanzare, muri teritware ya Rutsuru, ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, zinjiye mu kaga.

Share with others

Centre ya Nyanzare, iherereye muri teritwari ya Rutsuru, yazengurutswe n’ingabo za M23.

Ni ukuva ku munsi w’ejo hashize tariki ya 14/02/2024, n’ibwo Ingabo za General Sultan Makenga zageze mu bice biri marembo ya Nyanzare biza kurangira iyi centre bayizengurutse, nk’uko iy’inkuru tuyikesha umwe mu barwanyi ba M23.

Ubwo uwo murwanyi yaganiraga na MCN yavuze ko nta musirikare wo k’uruhande rwa leta ya Kinshasa we merewe gusohoka Centre ya Nyanzare cyangwa ngo hagire undi wo muribo uyinjira.

Yagize ati: “Twa bazengurutse, kandi twa bategetse kurambika imbunda hasi, barabyanga, nta winjira cyangwa ngo asohoke. Harimo ingabo za FARDC, SADC na FDLR.”

Ni nyuma y’imirwano ikaze ikomeje gusakiranya ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’uyu mutwe wa M23 mu bice byo muri teritware ya Masisi, Nyiragongo na Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Iminsi itanu ishize hari urugamba rushamiranije ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa n’uyu mutwe wa M23, ahanini iy’i mirwano yabereye muri teritware ya Masisi na Nyiragongo, iy’i mirwano isize M23 y’igaruriye Sake, n’ibindi bice byo muri teritware ya Masisi, harimo naza centre z’ingenzi M23 yigaruriye yo muri teritware ya Nyiragongo, nka Centre ya Kanyabuki, ku mabereyinkumi, Kanyamahoro n’ikibaya cya Kanyabuki.

K’u munsi w’ejo hashize, uyu mutwe wa M23 wigaruriye ibindi bice byo muri teritware ya Masisi, birimo Kabase, Ndumba n’ibindi bice byo muri Grupema ya Mupfunyi, kugeza ubu M23 iragenzura ibice byinshi byo muri axe ya Bwerimana.

K’urundi ruhande centre ya Bambiro, igice kimwe cyayo ki genzurwa na M23, ikindi gifitwe n’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.