• Sun. May 19th, 2024

FARDC, ingabo z’u Burundi na FDLR, byatahuritse ko bagiye guhungabanya umutekano wa Banyamulenge mu misozi ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Share with others

Mu karere ka Gahororo(Rurambo), muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, ingabo z’u Burundi n’iza Repubulika ya demokarasi ya Congo bihuje na FDLR.

Kuva ku mugoroba w’ejo hashize, tariki ya 14/02/2024, mu Gifuni, ha herereye mu Rurambo, ho muri teritwari ya Uvira, hageze abasirikare ba barirwa mu 1000 bo mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo bavanze n’ingabo z’u Burundi.

Bikavugwa ko bariya basirikare bahageze bavuye mu Mujyi wa Uvira na Bujumbura, n’inyuma y’uko mu ntangiriro z’iki Cyumweru, hongeye kuvugwa ko leta y’u Burundi yohereje abandi basirikare bayo ku butaka bwa RDC ba barirwa muri 800 basanga abandi 614 bari bambutse mu kwezi gushize, aho binavugwa ko bariya basirikare b’u Burundi bambutse mu kwezi gushize ko bakambitse mu bice byo mu Kibaya cya Ruzizi(Plaine Dela Ruzizi).

Amasoko yacu dukesha iy’inkuru avuga ko ingabo z’u Burundi n’iza FARDC za zamutse imisozi ya Rurambo ko zigiye kwihuza na FDLR igize igihe ivugwa mu gace ka Kanguvu na Mwite, muri Localité ya Gitoga, aha akaba ari mu misozi ya Rurambo.

Ku wa Kabiri w’i Cyumweru dusoje, n’ibwo bya vuzwe ko FDLR bazamutse ku bwinshi, bava mu Lulenge na Kirembwe, muri teritware ya Fizi, bagana mu Rurambo, aho baje kwa kirwa n’abasirikare b’u Burundi basanzwe mu Gitoga, ndetse haza kuba n’i Nama ihuza abasirikare ba FARDC n’abu Burundi, hamwe n’inyeshamba zi zwiho gufatanya n’igisirikare cya RDC harimo Maï Maï na Gumino. Muri iyo Nama FDLR yemerewe gukambika ahitwa Kanguvu na Mwite.

MCN yabwiwe n’abaturage baturiye ibyo bice ko ukwisukiranya kwizo ngabo ko bibateye ubwoba, ariko kandi avuga ko hari umugambi w’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo wo kurwanya abaturage b’irwanaho, mu misozi miremire y’Imulenge, bayobowe na Colonel Rukunda Michel Makanika.

Yagize ati: “Twa bwiwe ko leta ya perezida Félix Tshisekedi ko ishaka gushora intambara kuri Twirwaneho. Ubu abasirikare benshi ba FARDC n’abu Burundi bazamutse bava Uvira bari ahitwa mu Gifuni.”

Yakomeje agira ati: “Habaye kwihuza kwa FDLR, FARDC n’ingabo z’u Burundi, kugira barwanye Twirwaneho.”

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.