• Sun. May 19th, 2024

Inka z’Abanyamulenge, zongeye kunyarwa mu Rurambo, zinyazwe na Maï Maï ndetse na FDLR.

Share with others

Inka z’Abanyamulenge, zongeye kunyarwa mu Rurambo, homuri teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ni mu masaha y’iki Gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 23/12/2023, ziriya nka zanyazwe. Gusa umubare w’i zanyazwe ukaba utarabasha kumenyekana nk’uko abaturiye ibyo bice ba bwiye Minembwe Capital News.

“Umubare nturamenyekana kubera ko zanyazwe arinka zabantu benshi kandi zinyagiwe k’u Misozi.” Ibyavuzwe n’abaturage.

Ariko mu makuru yizewe Minembwe Capital News, dukesha abaturage ba Rurambo, bavuze ko ziriya nka zanyazwe na Maï Maï na FDLR.

Bagize bati: “Inka zongeye kunyarwa k’ubwinshi muri iki Gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu. Zanyazwe na Maï Maï na FDLR, bahise bazimanura mu bice bya Mwubi.”

Nk’uko bya vuzwe hariya Mwubi, uba werekeza Mulenge, muri grupema ya Lemera, Cheferie ya Bapfulero, muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Inka zongeye kunyarwa na Maï Maï , mu gihe hari hagize igihe higwa uko hakorwa ibiganiro bihuza amoko yose aturiye Grupema ya Kigoma na Lemera, hariya muri Cheferie ya Bapfulero.

Ayo moko ni Abanyamulenge, Abapfulero ndetse na Babembe.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.