• Sun. May 19th, 2024

Abasirikare bavuzwe ko batazwi bateye abakozi ba CENI, i Kananga, mu Ntara ya Kasai-Central.

Share with others

Ku wa Gatanu, tariki 22/12/2023, muri Localité ya Kanyuka, homuri Quartier ya Mulunda, Komine Lukonga, mu Ntara ya Kasai-Central, mu gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, hageze Abasirikare batazwi iyo baje bava birukana i ndorerezi z’amatora ndetse n’Abaturage bari aho barangije basaba abakozi ba CENI imashini zifashishwa mu matora.

Nk’uko bya vuzwe bariya basirikare bahageze nyuma y’uko gutora bari basa na bashoje. Gusa igikorwa cyo kubara amajwi, cyari kikirimo, maze abakozi ba CENI banga gutanga ziriya Mashini bahitamo guhamagara Abayobozi ba CENI k’urwego rw’i Ntara Kugira ngo baze gukurikirana ibyo basabwe n’itsinda rya basirikare bari bazengurutse ako gace.

Umunyamahanga Mukuru wa CENI, mu Ntara ya Kasai-Central, Onu Ntumba, yaje gutabara azana n’itsinda rya ba Polisi, ahageze asaba bariya basirika gutanga umutekano nk’uko iy’inkuru tuyikesha ibinyamakuru byo muri ako gace.

Biriya binyamakuru byemeje ko uwo muyobozi yahageze mugihe kera bariya basirikare bari batangiye kujana imashini ku mbaraga ariko ko baje kuzakwa hakoreshejwe imbaraga z’abapolisi bazanye na Onu Ntumba.

Uyu muyobozi akaba yarahamagariye abaturage gutuza .

Yagize ati: “I Mashini twazigaruye kandi n’abakozi ba CENI barakomeza akazi kabo. Gusa abaturage turabasaba gutuza no gutegereza ibiva mu Matora.”

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.