• Sat. May 18th, 2024

Indi Mbonerakure y’u Burundi, yafatiwe mu gitero Maï Maï yagabye mu nkengero za Komine Minembwe.

Share with others

K’u mugoroba wo k’uwa Gatandatu, tariki ya 10/02/2024, Maï Maï ivanze n’imbonerakure z’u Burundi, bagabye igitero mu nkengero za Komine Minembwe, gifatirwamo umurwanyi wo mu mbonerakure.

N’i gitero cyagabwe neza mu baturage baturiye umuhana wa Nyagishasha, ubarizwa muri Grupema ya Bashimunyaka ya 2, muri Secteur ya Lulenge, teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Kiriya gitero kimaze kugabwa mu muhana utuwe n’abaturage ba Banyamulenge, Twirwaneho yaratabaye maze barasa Maï Maï n’imbonerakure z’u Burundi, ba Basha ndetse kubasubiza inyuma nk’uko iy’inkuru tuyikesha bamwe mu baturage b’irwanaho.

Minembwe Capital News, yabwiwe ko muricyo gitero ko cyafatiwemo umurwanyi uvuga ururimi rw’i Kirundi, avuga ko ari Imbonerakure.

Ati: “Mu gitero cya gabwe mu muhana wa Nyagishasha, twafatiyemo umugabo uvuga ururimi rw’i Kirundi. Yatubwiye ko ari Imbonerakure ko kandi avuka i Bujumbura, ku murwa mukuru w’u bukungu w’igihugu cy’u Burundi.”

Uwafashwe ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 irenga nk’uko byavuzwe na Fidel Sinayigaye.

Si ubwa mbere imbonera kure zifatirwa mu bitero bigabwe na Maï Maï mu mihana y’abaturage ba Banyamulenge, mu nkengero za Komine ya Minembwe, k’uko mu mpera z’u mwaka ushize hafashwe abarundi barenga ba biri.

Hari umurwanyi w’u murundi wafashwe ahagana mu kwezi kwa Cumi, afatirwa ku Kijombo, mu bitero bya Maï Maï byari bigize igihe byibasira abaturage baturiye mu Rutigita, mu m’Ajyepfo ashira uburengerazuba bwa Komine Minembwe.

Ni mugihe kandi mu kwezi kwa Cumi numwe n’u kwa Cumi nabiri, hafashwe abandi barwanyi bavuga ururimi rw’i Kirundi, mu bitero byikurikiranije iminsi itatu mu Cyumweru kimwe.

Ubushize Twirwaneho yashize itangazo hanze ishinja leta y’u Burundi gucura umugambi wo kurimbura Abanyekongo ba Banyamulenge. Ni itangazo rya vuga ko Twirwaneho ifite amakuru ahagije kuri ayo makuru ko ndetse bayahawe n’abasirikare b’u Burundi.

Itangazo rikomeza kuvuga ko uwo mugambi wo kuri mbura Abanyamulenge leta y’u Burundi iwufatikanije na leta ya Kinshasa.

Tu bibutseko ko n’Interahamwe ziheruka kuva mu Lulenge na Kilembwe, zigana mu misozi miremire ya Uvira, uduce tugenzurwa n’ingabo z’u Burundi zo mu mutwe wa TAFOC.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.