• Sun. May 19th, 2024

Gen Kainarugaba Muhoozi, wo mu gihugu cya Uganda, yahishuye ko hari igihe we, n’umuryango we, bigeze kw’itwa ab’Abanyarwanda.

Share with others

General Kainarugaba Muhoozi, wo mu Gihugu cya Uganda, yahishuye ko hari ubwo yigeze kw’itwa umunyarwanda.

Ni Gen Kainarugaba, u muhungu wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni, uzwi ko ari n’u mujanama w’u mukuru w’igihugu cya Uganda, mu bijyanye n’ibya Gisirikare.

Yashize inyandiko ku rubuga rwe rwa x maze ahishura ko yigeze kw’itwa umunyarwanda, mu myaka y’u buto bwe, ubwo bari mu buhingiro. Gusa ntiyavuga igihugu bari barahungiyemo, usibye ko amateka avuga ko perezida wa Uganda ko yari yarahungiye mu gihugu cya Tanzania.

Yagize ati: “Mu minsi maze ndiho, na menye ko u Rwanda na Uganda kwari igihugu kimwe! Ubwo nari mu buhingiro mu myaka ya 198, njyewe n’umuryango wanjye icyo gihe twiswe ‘Abanyarwanda.’ mureke dukemure ibi bi bazo bito vuba, kandi turusheho kujya imbere hamwe twese nk’uko bihora.”

Ni mugihe kandi yari yatangaje na none akoresheje urubuga rwa x, avuga ko ingabo z’i Gihugu cye, zitakora ikosa ngo zirwanye igihugu cy’u Rwanda.

Ati: “Ingabo zanjye nzibwira ko zitagomba kuzatekereza n’umunsi umwe ku rwanya i Gihugu cy’u Rwanda.”

Muhoozi, ni umwe mubayobozi bo mu ngabo za Uganda, wagiye agaragaza ko akunda u Rwanda, by’u mw’ihariko akunze kuvuga ko akunda perezida Paul Kagame. Rimwe narimwe avuga ko perezida w’u Rwanda ari “Uncle we(ise wabo).”

Mu gitondo cyo kuri uyu wo ku Cyumweru, yafashe iphoto ya Jeannette Kagame na Janet Museveni, maze agira ati: “Umuntu wese witegereza aba bagore beza, nta wabura kwibaza ko tuvukana , Imana ihe umugisha mama Janet na mama Jeannette.”

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

One thought on “Gen Kainarugaba Muhoozi, wo mu gihugu cya Uganda, yahishuye ko hari igihe we, n’umuryango we, bigeze kw’itwa ab’Abanyarwanda.”
  1. We’re a group of volunteers and starting a
    new scheme in our community. Your site offered us with valuable information to work on. You have performed a formidable process and our whole group will
    be thankful to you.

Comments are closed.