• Sun. May 19th, 2024

Igisirikare cy’u Burundi, mu Ntara ya Bubanza, cyongeye ku gabwaho ibitero biremereye muri iri joro rya keye.

Share with others

Imirwano yongeye kubura mu Ntara ya Bubanza, mu Majyaruguru y’i gihugu cy’u Burundi.

Ni bitero bya gabwe mu gihe c’isaha za saa ine z’ijoro ryo kuwa Gatandatu, rishira kuri uyu wo ku Cyumweru, tariki ya 03/02/2024.

Nk’uko bivugwa n’uko ibyo bitero bya gabwe mu birindiro bya basirikare b’u Burundi biherereye mu bice bya Gihungwe, zone Gihanga, mu Ntara ya Bubanza.

Iy’i nkuru tukaba tuyikesha ubutumwa bwanditswe butanzwe n’u rubuga rwa King Umurundi, rubicishije kuri X, bavuze ko abaturage baturiye ibyo bice bya Gihungwe, zone Gihanga, batanze amakuru ko hari amaposisiyo y’igisikare cy’u Burundi yagabweho ibitero biremereye.

Ati: “Urusaku rw’imbunda ziremereye n’izito, zirimo kumvikanira ahari ibirindiro by’ingabo z’u Burundi, ku musozi wa Gihungwe.”

Uru rubuga nti rwavuze umutwe w’inyeshamba woba wagabye icyo gitero, gusa bavuze ko habaye urugamba hagati ya barwanyi n’abasirikare ba leta y’u Burundi.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 25/02/2024, n’ibwo kandi humvikanye urusaku rw’imbunda ku maposisiyo ya basirikare b’u Burundi muri iy’i Ntara ya Bubanza. Iyo mirwano yabaye ku Cyumweru yasize ihitanye abasirikare b’u Burundi bagera muri batandatu, icyo gihe ho, byavuzwe ko ari umutwe wa Red Tabara wari wagabye icyo gitero.

        MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.