• Sun. May 19th, 2024

Hari gukorwa umuhanda uhuza Baraka na Bibogobogo, homuri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Share with others

Hari gukorwa umuhanda uhuza centre ya Baraka n’agace ka Bibogobogo, ahatuwe n’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge benshi.

N’i bikorwa bihagarariwe na M. Patrick Irihose Neri , uvuka mu Bibogobogo, homuri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Nk’uko bivugwa iyi gahunda izamara igihe kingana n’amezi icenda, bahereye muri uku kwezi kwa Gatatu, uy’u mwaka.

Mu butumwa bwanditse Minembwe Capital News yabwiwe n’abaturiye agace ka Bibogobogo, buvuga ko Neri uhagarariye umushinga wo gukora umuhunda uhuza Bibogobogo na Centre ya Baraka, yafashe abakozi bamwe bahera gukora uwo muhanda mu Bibogobogo, abandi bakora baturutse i Baraka.

Aba bakazaja guhurira hagati, nk’uko ibi bivugwa n’abamwe mubakozi bari gukora uwo muhanda.

Neri ubwe, uhagarariye ibyo bikorwa yavuze ko gukora umuhanda wa centre ya Baraka na Bibogobogo ko birimo guterwa inkunga ni Bank y’isi/PCAGL/UNOPS.

Yagize ati: “Ibi bikorwa biri guterwa inkunga ni Bank y’isi, PCAGL/ UNOPS, tuzamara igihe kingana n’amezi icenda, dusoze.”

Yunzemo kandi ati: “Imulenge ntihazasenyuka kandi hafite abantu, tugomba gukora ibishoboka byose tukahateza imbere.”

Tu bibutsa ko ahagana tariki ya 01/10/2020, ari bwo kandi Neri yari ahagarariye ibikorwa nk’ibi byo gukora imihanda ihuza Bibogobogo n’ibice bya Lusenda.

         MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

One thought on “Hari gukorwa umuhanda uhuza Baraka na Bibogobogo, homuri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.”
  1. Courage bwana Neri Nabomufatanijebosee iryoterambere Rizagerehosee murihau plateaux mabarabara zijengwee kiramahari muzone D’Uvira namwengaa Kuanzia Rurambo indondoyote naminembwe had I nafizi nanganja

Comments are closed.