• Sun. May 19th, 2024

I Goma, umuturage yishwe atewe amabuye, iruhande rw’Ingabo za RDC zibarirwa mu bihumbi amagana.

Share with others

Umugabo wo mu bwoko bw’Abatutsi yiciwe i Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ni ahagana isaha z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 07/02/2024, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 45 yishwe atewe amabuye azira ubwoko bwe Abatutsi.

Bya vuzwe ko uwishwe yiciwe muri Quartier ya Majengo, yo mu Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ay’amakuru ya nemejwe na bamwe mu baturage ba b’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi baturiye ibyo bice, aho bavuze ko bi babaje kubona abaturage bakomeza kwicwa bazira ubwoko bwabo.

Aba baturage bavuze kandi ko bitangaje kubona umuturage yicirwa mu Mujyi mugihe uy’u Mujyi wa Goma, uzengurutswe n’ingabo zirenga ibihumbi amagana, habarizwa ingabo za FARDC, SADC, Monusco ndetse na barwanyi bafasha ubutegetsi bwa Kinshasa ku rwanya M23, abo ni FDLR na Wazalendo.

Ay’amakuru akomeza avuga ko uwo muturage yishwe n’abandi baturage batari abo mu bwoko bw’Abatutsi, ubwo bamwicaga hari na Wazalendo. Mu buhamya bwatanzwe bavuze ko mbere y’uko ba mwica ba banjye ku mu kurubana hasi ari nako ba muteraga amabuye biza kurangira avuyemo umwuka.

Umwaka ushize w’2023, ahagana mu kwezi kwa Cyenda, umusirikare wo mu ngabo za FARDC, Captain Kabongo Rukatura Gisore, uvuka mu bwoko bw’Abatutsi, yishwe atwitswe azira ubwoko bwe Abatutsi. Yicwa na bagenzi be bafatanije n’abaturage baturiye u Mujyi wa Goma.

Ibi biri mubyo M23 ivugako bigomba guhagarara ko kandi yafashe imbunda mu rwego rwo kugira bacyecekeshe imbunda zitera imibabaro abaturage mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.