• Sun. May 19th, 2024

I Goma hateguwe imyigaragambyo simusiga yo kwa magana ibihugu byo mu Burayi na Amerika.

Share with others

I Goma ku murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19/02/2024, hateguwe imyigaragambyo yo kwamagana ibihugu byo mu Buraya na Amerika.

N’imyigaragambyo yateguwe n’Abanyekongo baturiye u Mujyi wa Goma, nk’uko bya tangajwe n’ibinyamakuru byo muri uwo Mujyi.

Bya vuzwe ko abazakora imyigaragambyo bazaja mu mihanda, basabe ko ingabo za MONUSCO zibavira mu gihugu cyabo.

“Tuzaja mu mihanda twa magane ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO, kandi tubasabe ku tuvira ku butaka bw’igihugu cyacu. Ubutaka basogokuru baturaze.”

Iy’i myigaragabyo izakorwa mu buryo bwo kwa magana ibihugu byo ku mugabane w’u Buraya na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, no gusaba ingabo za MONUSCO gutaha ntayandi mananiza, nk’uko bya komeje gutangazwa n’ibinyamakuru byinshi byo muri Goma.

Abanyekongo bashinja ibihugu by’u Buraya na Amerika kuba inyuma y’u mutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.

Aba bateguye imyigaragambyo kandi bavuze ko baza saba n’u butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi kurangiza intambara mu Burasirazuba bwa RDC.

Ati: “Na none kandi tuzasaba ubutegetsi bw’i Gihugu cyacu gukora ibishoboka byose barangize intambara mu Burasirazuba bwa RDC.”

Iy’i myigaragabyo ibaye mugihe imirwano yari maze iminsi irenga itanu ibera muri za teritware ya Masisi na Nyiragongo. Ni imirwano yasize M23 y’igaruriye ibice byinshi harimo n’uko u Mujyi wa Sake iwigaruriye, n’ubwo ku rundi ruhande bitemezwa ko uyu mutwe wa fashe Sake.

Gusa amakuru yizewe avuga ko M23 yigaruriye ibice byinshi byo muri iyo Centre harimo ko uwo mutwe uzengurutse Sake.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.