• Sun. May 19th, 2024

FARDC irimo kwa maganwa n’abaturage baturiye agace ka Panzi, mu Mujyi wa Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Share with others

Abaturage i Bukavu, bakoze i myigaragambyo yo kwa magana Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, nyuma y’uko umusirikare yishe umuntu amurashe akomeretsa abandi ba biri.

Imyigaragambyo ya bereye k’u muhanda n’imero ya 5, aha herereye i Panzi, muri komine ya i Banda , mu Mujyi wa Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu gihugu cya RDC.

Iy’i myigaragambyo yakozwe mu gihe k’u mugoroba w’ejo hashize tariki ya 30/01/2024, umwe mu basirikare ba FARDC i Bukavu yarashe umudamu uzwi kw’izina rya Siyapata Josephine, arapfa, arasa n’abandi bantu ba biri barakomereka barimo umuhungu uri mukigero cy’imyaka 18 wakomeretse ku kuguru mu genziwe akomereka ku mutwe.

Bya vuzwe ko Umusirikare yarashe bariya baturage mu gihe bari banze kwishura Amafaranga ya Congo angana na 500 FRC ayo bari kwishura Bajaj, kandi akaba yaragenwe n’ubuyobozi bw’Ingabo muri Bukavu.

Muri iki Gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 31/01/2024, abaturage b’i Panzi bahita bazindukira mu myigaragabyo bamagana ingabo za FARDC muri Bukavu.

Amakuru avugako Imihanda yari yafunzwe aho abaturage bari banze ko hatagira imodoka zirengana.

Abakoze iyo myigaragabyo bari bitwaje ibyapa bisaba ko haba ubutabera ko kandi abaturage bagomba kurenganurwa.

Ibi byemejwe na Sosiyete sivile ya i Banda, aho perezida wa Sosiyete sivile yo muri ako gace bwana Murhula Machumbiko, yemeje ko umusirikare wicanye afunzwe ariko avuga ko agomba gucibwa urubanza nk’uko umuryango w’uwapfuye ubisaba ndetse n’abarashwe baga komereka bakabona ubutabera.

Yagize ati: “Hari umusirikare wa FARDC hano i Bukavu, warashe umudamu arapfa, uwo musirikare yarahagaritswe ariko hagomba kuba ubutabera, nk’uko abaturage ba bisaba.”

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.