• Sun. May 19th, 2024

Amakuru Mashya, muri RDC, abarimo n’abakuru b’Ingabo z’icyo gihugu bashizwe kurutonde rwa bagiye guhanishwa igihano cy’urupfu.

Share with others

Amakuru mashya avugwa muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, n’uko General Chicko Tshitambwe yashizwe ku rutonde rwa bagiye guhanishwa igihano cy’urupfu, kubera intarambara ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni amakuru akomeje guhana hanwa ku mbuga nkoranya mbaga, ahanini ku mbuga za Whatsapp.

Ubutumwa buvuga kuri ayo makuru buvuga ko abashinzwe kurutonde bashinjwa gusiga u Mujyi wa Rwindi, uherereye muri teritware ya Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ugafatwa n’Ingabo zo mu mutwe wa M23.

Ko kandi kugira ngo basige uwo Mujyi bari babanje guhabwa amafaranga menshi n’ubuyobozi bw’Ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga.

Ubwo bugira buti: “General Tshicko Tshitambwe yashizwe kuri liste ya mbere y’abasirikare bagiye guhanishwa igihano cy’urupfu.”

Ubutumwa bukomeza buvuga buti: “Kuri iy’i liste harimo kandi n’abasirikare baba ofisiye benshi bagera ku icumi. Bazira guta u Mujyi wa Rwindi no guhabwa akayabo ki faranga kugira ngo wigarurirwe na M23.”

Ubu butumwa bukomeza buvuga ko abashizwe kuri liste bamaze no guhamagazwa i Kinshasa, bakaba kuri ubu bari ku k’ibuga cy’indege cya Goma, bategereje indege ibajana i Kinshasa.

Ubutumwa busoza buvuga ko ijoro rya mbere bari burazwe muri Demiap.

General Tshicko Tshitambwe niwe wu ngirije umugaba mukuru w’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, akaba kandi yari ashinzwe operasiyo yo kurwanya M23, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.