• Sun. May 19th, 2024

Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, basabye ko Abatutsi birukanwa bakaja mu Rwanda.

Share with others

Mu Mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, habaye imyigaragambyo yo kwirukana Abatutsi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni mu myigaragabyo yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20/02/2024, ibereye mu Mujyi wa Uvira, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu ntera y’ibirometre nka 500 na centre nkuru ya Minembwe, ahatuwe n’abaturage benshi ba Banyamulenge.

Bivugwa ko iyo myigaragabyo yitabiriwe n’urubyiruko rwo mu bwoko bw’Abapfulero n’a mashirahamwe ategamiye kuri leta n’ubwo abashinzwe umutekano harimo abasirikare na Polisi bagaragaye muri iyo myigaragabyo bari kurindira umutekano abari muri yo myigaragabyo, nk’uko amakuru ava muri byo bice abivuga.

Yari imyigaragambyo yo kwamagana ibihugu bavuga ko biri inyuma y’intambara ibera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ihanganishije M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Abari muri iyo myigaragabyo bari bitwaje ibyapa biriho amashusho ya perezida Paul Kagame w’u Rwanda, ndetse n’impampuro zirimo ubutumwa bugira buti: “Turarambiwe n’intambara, turashaka amahoro n’umutekano.”

Aba kandi basabye ko leta yokora ibarura kugira ngo hamenyekane Abatutsi bose bari mu gisirikare, igipolisi, m’urwego rushinzwe abasohoka nabinjira(DGM), ndetse no mu butasi kugira ngo birukanwe mu mirimo yabo kandi boherezwe mu Rwanda aho bavuga ko ariyo iwabo.

Abigaragambyaga, bari abantu barirwa mu magana, ahanini bagaragaye ku muhanda wa Kavimvira no kw’ibarabara rya mwami. Bamwe muribo barimo bakoresha moto, abandi bakoresha amaguru bitwaje isanduku n’umusaraba, ndetse n’ifoto ya perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Abandi bari bitwikiriye ibihuzu mu mitwe ngo bisigura ko bari mucyunamo.

Bamwe muri abo bateguye imyigaragambyo babwiye Uvira News, dukesha iy’inkuru ko bamagana ugucyeceka k’u muryango Mpuzamahanga ngo mugihe imirwano ya M23 ikomeje guhitana inzira karengane nk’uko ba bivuga.

Indirimbo zaririmbwe cyane muri iyo myigaragabyo barimo basubiragamo bati: “Turashaka ko Abatutsi bose bashirwa kurutonde abakora mu gisirikare no muyindi mirimo ya leta, maze tubirukane baje i Rwanda.”

Ahandi ati: “Perezida wacu Félix Tshisekedi rwose ahagarike imigenderanire iya ri yo yose ishobora kubaho hagati ya RDC n’u Rwanda. Imipaka ifungwe ihuza u Rwanda na Congo.”

         MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.