• Sun. May 19th, 2024

Umuvugizi w’u Rwanda Yolande Makolo, yavuze ko Victoire Ingabire, ari “umunyabyaha utajya wihana.”

Share with others

Victoire Ingabire yiswe umunyabyaha utajya wihana, kandi washatse guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ni byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinema y’u Rwanda, Yolande Makolo, aho yagaragaje ko Ingabire Victoire Umuhoza, nk’ “umunyabyaha utihana ntanabe impirimbanyi ya demokarasi.”

Yolande Makolo, yatangaje ibi nyuma y’uko Victoire Umuhoza Ingabire yari yavuze ko “atanyuzwe n’ubutabera bw’u Rwanda, bwanze ku muvanaho ubusembwa bwibyaha yashinjwaga.”

Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, nibwo urukiko rwateye utwatsi ubusabe bwa Ingabire Victoire, wari warusabye kumuvanaho ubusembwa, kugira azemererwe kwi yamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe kuba mu kwezi kwa 7, uy’u mwaka.

Ingabire yari yarafunzwe ahagana mu mwaka w’ 2013, ahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu agamije ku kibuza umudendezo ndetse no kurema umutwe w’abagizi banabi, ariko akaza gufungurwa mu 2018 ku mbabazi za Perezida Paul Kagame.

Victoire Ingabire, ubwo urukiko rwari rumaze kugaragaza umwanzuro warwo wo kutamuhanaguraho ubusembwa, yagize ati: “Iyo mvuze ko tutarubaka igihugu kigendera ku mategeko ni ibi mba mvuga.”

Ibi n’ibyo umuvugizi wa Guverinema y’u Rwanda, Yolande Makolo yavuzeho, maze agira ati: “Victoire Ingabire si umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa uharanira demokarasi. Ni umunyabyaha utajya wihana wahamwe n’icyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi akoresheje inzira z’u rugomo, no gushaka kwimika amacyakubiri ashingiye ku moko mu Rwanda.”

Uyu muvugizi w’u Rwanda, yanashimangiye ibi avuga ko “ubutabera bwanze guhanaguraho ubusembwa Victoire Ingabire, n’ibwo bugomba gushimirwa, kuko bugendera ku mategeko.”

                MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.