• Sun. May 19th, 2024

Umuvugizi wa Perezida Félix Tshisekedi, yagize icyavuga kuri Tshisekedi wagaragaye mu rusengero asenga.

Share with others

Umuvugizi wa perezida Félix Tshisekedi yavuze kuri perezida Félix Tshisekedi Tshilombo wagaragaye muri misa ejo ku wa Mbere i Kinshasa, ku murwa mukuru w’i Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni Tina Salama umuvugizi wihariye wa perezida Félix Tshisekedi, watanze ubutumwa akoresheje urubuga rwa x, asobanura impamvu Tshisekedi yagaragaye muri misa.

Perezida Félix Tshisekedi yari amaze igihe kirenga iminsi irindwi atagaragara, aho muri Icyo gihe hagiye hatangwa amakuru atandukanye ndetse amwe yavugaga ko yagiye kwivuza mu buryo bw’ibanga mu gihugu cy’u Bubiligi.

Abavugaga ayo makuru bari bashingiye ku makuru bavuga ko yatanzwe n’umusirikare wo mu barinzi bahafi barinda Tshilombo, nyuma yabwo uwo musirikare yaje kwicirwa i Kinshasa. Bagahera ko bavuga ko aricyo uwo musirikare yazize. Byari byavuzwe ko yahishuye amakuru avuga ko perezida Félix Tshisekedi yerekeje kwivuza mu buryo bw’i banga i Bruxelles mu gihugu cy’u Bubiligi,
indwara y’imyanya myibarukiro, ngo yihagarika nabi kandi ngwakaba agendana n’indwara ya prostate.

Ahagana ku munsi w’ejo hashize isaha z’igicamunsi herekanwe amashyusho Tshisekedi ari mu rusengero imbere asenga.

Ibi nibyo umuvugizi we, yasobanuye mu butumwa bugufi yatanze, aho yavuze ko Tshisekedi yari mu muhango wo kwibuka Mulumba Kalemba Gérard umaze imyaka ine yari tabye Imana.

Yagize ati: “Perezida Félix Tshisekedi yitabiriye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15/04/2024 i Kinshasa mu misa yo gushimira no kwizihiza isabukuru y’imyanya ine ishize nyakubahwa Gérard Mulumba Kalemba wahoze ari umuyobozi mukuru winzu ya gisivile yitabye Imana.”

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.