• Sun. May 19th, 2024

Umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, yahishuye ko abaturage benshi ko ko bongeye kurushaho kuyoboka umurongo w’uyu mutwe.

Share with others

Umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, yavuze ko umurongo mwiza wa politike ARC/M23, ifite utuma abasevile barushaho gukomeza kuyiyoboka.

Ni nyuma y’uko M23 ikoresheje ibiganiro mu baturage baturiye localite ya Nyamirazo, i Shasha no muri Mushaki, muri teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ibi biganiro byahuje abasivile na M23, bikaba byarabaye ku Cyumweru, tariki ya 10/03/2024,nk’uko bya hamijwe n’umuvugizi wa M23 mu bya politike. Yanemeje neza ko nyuma yibyo biganiro ko byatumye abaturage barushaho kugana M23.

Mu butumwa bugufi Lawrence Kanyuka yatanze akoresheje urubuga rwa X, yagaragaje ko “urukundo M23 idahwema kwereka abenegihugu, rutuma abasivile barushaho gushigikira politike yayo. Ubusabane hagati y’ingabo z’uyu mutwe n’abaturage, bishimangira ubumwe bwacu, kandi bigaragariza icyizere ko kigenda cyiyongera kubyo bahuriyeho.”

Lawrence Kanyuka, yakomeje agira ati: “Turashimira byimazeyo ingabo za M23, zidacogora mu kurinda abaturage ba basivile. Ubwitange bwabo mu kubungabunga amahoro n’umutekano birushaho kuba byiza mu bice bagenzura.”

Yasoje ashimangira ati: “Twese hamwe n’ingabo zacu, turimo kubaka ejo hazaza heza hi gihugu giteye imbere, aho buri muturage azabashobora gutura mu bwisanzure no mu mutekano mwiza.”

Ibi umuvugizi wa M23, yabivuze mu gihe barushijeho kongera gufata indi mijyi ikomeye yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni mu mirwano ikaze iheruka kuba muri kiriya Cyumweru dusoje.

                MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.