• Sun. May 19th, 2024

Umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka yagize icyavuga ku muganda ugize igihe ukorwa ku bufatanye bwa M23 n’abaturage.

Share with others

Umuganda wakozwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 09/03/2024, ukozwe ku bufatanye bw’i ngabo za M23 n’abaturage, wa bereye ku muhanda w’ibitaro bikuru bya Rutsuru(Hospital General de Référence de Rutsuru).

Ni umuganda usanzwe ukorwa umunsi umwe mu Cyumweru, ku bufatanye bw’Ingabo za M23 n’abaturage baturiye ibice bimaze kwigarurirwa n’igisirikare kigize uyu mutwe wa M23.

Bivugwa ko uwo muganda, ukorwa buri wa Gatandatu. Uyu munsi ukaba wakorewe muri ibyo bice biherereyemo ibitaro bikuru byo muri teritware ya Rutsuru.

Mu butumwa bwa tanzwe n’umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, yavuze ko uyu muganda ukorwa nkunsanganyamatsiko igira iti: “Ni shingiro ry’indanga gaciro zacu, duteza imbere kubana no kwishirahamwe mu baturage bacu.”

Ubu butumwa bwatanzwe na Lawrence Kanyuka, buvuga ko ibyo bakora biba binyuranye n’ibyo ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi bukora ngo kuko ubwo butegetsi bwo, bigisha inzangano n’amacakubiri mu moko aturiye igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Kanyuka yakomeje agira ati: “Twe dutsimbataza umuco w’ubumwe n’ubufatanye. Hamwe twese n’abaturage twu baka ibiraro, n’ibindi biba byarangiritse! Avuga kandi ko bashishikariza abantu gukorera hamwe no kuba umwe, mu rwego rwo kugira ngo habe iterambere rya bose.

Yakomeje avuga ko “Umuganda bakora ko ari urumuri rw’u mucyo, ko kandi kuwukora byerekana ko M23 yiyemeje gutegura ejo hazaza, ndetse ko buriwese yagira uruhare mu guteza imbere akarere n’abaturage muri rusange.”

Ubu butumwa bwa Lawrence Kanyuka busoza buvuga ko “bahanganye na propaganda z’u butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi zishingiye ku rwango, ariko ko bo bahisemo kubaka urwego rukomeye rw’imibereho, ishingiye ku kubahana no kubana mu mahoro.”

       MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.