• Sun. May 19th, 2024

Umuvugizi wa M23, mu bya gisirikare, ari i Rutsuru, ya buriye Perezida Félix Tshisekedi, ko ingabo ze zigiye gukubitwa kubi!

Share with others

Umuvugizi w’u mutwe w’Inyeshamba wa M23, Major Willy Ngoma, yakuriye inzira k’u murima, Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ku bya heruka gutangaza mu gihe cye, cyo kwiyamamaza ko abanyekongo, nibaramuka ba mutoye azirukana M23 k’u butaka bwa RDC.

Major Willy Ngoma, ni umuvugizi w’u mutwe wa M23, mu bya gisirikare, ari mu bicye, bya teritware ya Rutsuru, ku Cy’umweru, tariki ya 24/12/2023, yasubiye mu bya Tshisekedi, maze ahishurira Abaturage ba Rutsuru ko Ingabo za RDC, zidafite n’umunsi umwe kwigarurira santimetre imwe yo mu bicye bigenzurwa na M23.

Ati: “Ndabahamiriza neza ko ihuriro ry’Ingabo z’irwanirira Guverinoma ya Kinshasa, zitazigera n’umunsi umwe zitwambura habe na santimetre imwe yo nyine.”

Yabivuze mu gihe ibinyamakuru bya Congo Kinshasa, k’u wa Gatandatu, byari byatangaje ko Localite ya Karuba, Wazalendo bayambuye ingabo za M23.

Ibi kandi major Willy Ngoma, yabivuze yerekana ibyo Tshisekedi, yasezeranije abanyekongo mu bihe yarimo agenda yiyamaza ku mwanya w’umukuru w’Igihugu. Ubwo Tshisekedi, yiyamaza bwa nyuma tariki 18/12/2023, ari i Kinshasa, yavuze ko mu gihe “Ingabo za ARC/M23, zibeshe zikongera gufata agace gato gusa ati cangwa ba kagerageza kurasa by’ibuze isasu rimwe i Goma, ko azahita agaba igitero gikaze ku gihugu c’u Rwanda.”

Major Willy Ngoma, aha yarahageze avuga atarya umunwa.

Ati: “Ingabo za RDC, n’abambari babo, aribo Fdlr, Wazalendo na Bacanshuro, tuzabakubita bazabura iyo bakwigwa. Nabo barabizi neza ko tubashoboye.”

Hagati aho imirwano hagati y’ihuriro ry’Ingabo za RDC, n’umutwe wa M23, irakomeje kuva kuri uyu wa Kane, w’icyumweru gishize aho M23 ikomeje gufata izindi santire z’ingenzi z’iherereye mu nkengero za Sake.

Kuri ubu ingabo za M23, zigeze mu bilometre 7 n’u Mujyi wa Sake, nawo ubarizwa mu bilometre 27 n’u Mujyi wa Goma, uzwi nku murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu Yaruguru.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.